Ni ingingo Stéphanie Nyombayire yagarutseho kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, anenga imyitwarire Tshisekedi yagaragaje mu nama ya ‘Global Gateway Forum 2025’ i Bruxelles mu Bubiligi.
Nubwo iyi nama yigaga ku bufatanye mu bukungu, ubwo Tshisekedi yari ahawe ijambo yatandukiriye ajya kunenga u Rwanda arushinja kuba nyirabayazana w’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Tshisekedi yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bibanye nabi, gusa yihunza uruhare afite muri iki kibazo.
Mu butumwa Stephanie Nyombayire yanyujije kuri X, yagaragaje ko iyi myitwarire ya Tshisekedi idakwiriye umukuru w’igihugu.
Ati “Uyu munsi Perezida wa RDC yahisemo gukoresha inama mpuzamahanga i Bruxelles, mu kugaragaza ishingiro ry’umugani umaze igihe uvuga ko ikimwaro kitica. Yashyize ikimwaro ku ruhande, ashimangira ko ari umuntu ukunda amahoro, yirengagije inshuro zose yagiye akangisha gutera u Rwanda no guhirika ubuyobozi bwarwo. Ibi yabikurikije ikintu akunze cyo kwigira inzirakarengane y’ikibazo yateje ndetse yanze no gukemura.”
Yagaragaje ko bitumvikana uburyo Tshisekedi yigira umunyamahoro kandi yarahaye intwaro ndetse ashyigikira FDLR, umutwe wakoze Jenoside, ndetse awinjiza mu ngabo z’igihugu.
Izindi ngingo yahereyeho ashimangira ko Tshisekedi adakwiriye kwiyita umuntu uharanira amahoro ni uko ashyigikiye imitwe yica ndetse igatwika Abanye-Congo ari bazima kubera ubwoko bwabo, kwanga kwemera ko M23 ari Abanye-Congo nk’uburyo bwo kwihuza ikibazo.
Yagaragaje kandi ko uyu mugabo azenguruka imigabane yose asaba ubufasha ariko bikarangira ari we uri kuzambya gahunda n’amasezerano by’amahoro, ndetse agaha akazi abacanshuro kugira ngo bamurwanire intambara.
Stéphanie Nyombayire yavuze ko Tshisekedi yitwaza u Rwanda nk’intandaro yo kuba igihugu cye cyarananiwe kugira icyo kigeza ku baturage, mu gihe abayobozi, inshuti zabo n’imiryango yabo bahugiye mu gusahura umutungo w’igihugu.
President of DRC chose a global stage in Brussels today to prove the age-old saying: le ridicule ne tue pas.
Putting shame aside, he asserted his peace loving nature, forgetting the many times he threatened to invade Rwanda and overthrow its leadership. Followed this with his…
— Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) October 9, 2025




