Ni nyuma y’uko muri Tanzania hakomeje kumvikana ibibazo by’abagore batwite bararangaranwa n’abaganga aho babasaba kwishyura mbere yo guhabwa serivisi z’ubuvuzi bari buhabwe.
Ni mu gihe uretse no kubishyuzwa mbere yo kubakira ahubwo bitagomba no gukorwa kuko kuvura abana bari munsi y’imyaka no kwakira abagore batwite kwa muganga muri Tanzania bikorerwa ubuntu.
Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzania, Mohamed Mchengerwa, yavuze ko ibyo bikorwa bamwe mu baganga bakora binyuranyije n’amategeko n’amabwiriza igihugu cyashyizeho mu by’ubuvuzi kandi bikagira ingaruka mbi kuri serivisi ababyeyi batwite bagomba guhabwa.
Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko mu mavuriro ya Leta amwe muri Tanzania byagaragaye ko abagore batwite basabwa kwishyura amashilingi ari hagati ya 15.000 na 30.000 (abarirwa mu 8.000 Frw na 16.000 Frw) ndetse bagasabwa kwizanira ibikoresho nk’uturindantoki n’ibindi bikenerwa ku bitaho.
Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza icyumweru cyahariwe ubuzima muri icyo gihugu, Minisitiri Mchengerwa yagize ati “Nta mugore utwite ugomba kwangirwa kwitabwaho bitewe n’amafaranga.”
Yongeyeho ko abakozi bose batubahiriza ayo mabwiriza bazafatirwa ibihano birimo kwirukanwa ku kazi no kwamburwa uburenganzira bwo gukora umwuga w’ubuvuzi kuko batakomeza kunyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kwita ku baturage bitwaje inyungu.
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba, yashimangiye ko amavuriro yose agomba kwakira no kwita ku bagore batwite nta yandi mananiza cyangwa kubasaba kwigurira mbere ibikoresho byo kwa muganga.
Yagize ati “Umugore utwite agomba kwakirwa ako kanya, nta yandi mananiza.”
Itegeko rigenga ubuzima ryo mu 2007 muri Tanzania riteganya ko abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu bagomba guhabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu, ariko haracyari ikibazo cy’uko ridashyirwa mu bikorwa neza mu bice bimwe by’igihugu.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko hakenewe gukaza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, kugira ngo abagore batwite babone ubuvuzi bwuzuye kandi ku gihe, batishyuye amafaranga batagombaga kwishyura.






Ibitekerezo 0