Mu kiganiro yagiranye na Mugabe World Tv, Rutaremara yavuze ko abo bagabo bombi bari bahuriye ku gutsemba Abatutsi ariko Perezida Habyarimana akumva byakorwa buhoro buhoro kugira ngo na dipolomasi ibone uko ikorwa ku buryo bidahindanya isura y’Igihugu.
Ati “Habyarimana yashakaga ko bajya bareba igice kimwe kirimo Abatutsi bakabica noneho akajyayo akabihosha ati ‘nyamuneka nimuhagarike ngo yereke Isi ko wenda ari Abahutu bari barakaye’. Ibyo bayagombaga guhosha noneho bakabona kwica abandi. [...]. Yaravugaga ati ‘tuzajya twica igice kimwe nze mbihoshe mu gihe Umuryango Mpuzamahanga urangaye turebe ikindi tugitikure’.”
Ibyo ariko ngo Col Bagosora wangaga Abatutsi bitavugwa ntiyabikozwaga ahubwo yumvaga bagomba kwicirwa rimwe ibyabo bikava mu nzira FPR Inkotanyi itaragira icyo igeraho.
Ati “Col Bagosora we yaravugaga ngo ibyo bizatinda bitume inyenzi n’Inkotanyi zinjira mu Rwanda. Akavuga ngo ‘icyiza ni ukubarimbura bose’. Ni ryo tandukaniro ryabo mu miterere yo gukora Jenoside.”
Rutaremara yavuze ko nubwo uko kutumvikana kwari hagati y’abo bategetsi bombi, Jenoside yo yakorwagana mbere ya rurangiza yo mu 1994 kuko aho byatangiriye nko muri Komini Kibilira, kwica Abagogwe n’ahandi hose byari bigamije kubatsemba kandi ko Inkotanyi uwo mugambi zari zarawutahuye.
Imvugo yamenyekanye cyane yo “gutegura imperuka” ku Batutsi ni imwe mu zishimangira urwango rukomeye Col Bagosora yari abafitiye nubwo yapfuye mu 2021 aguye muri Mali aho yari mu gihano cy’igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.
Col Bagosora yavugiye iby’imperuka i Arusha muri Tanzania ku wa 9 Mutarama 1993, ubwo hari hamaze kwemezwa igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, RPF Inkotanyi n’andi mashyaka.
Uwo mugabo wari mu ntumwa z’u Rwanda muri ibyo biganiro byaberaga i Arusha ntiyemeye ibyavuyemo asohoka yarakaye cyane ati “Ndatashye ngiye gutegura imperuka” akoresheje ijambo ry’Igifaransa ‘apocalypse’.





