00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yaguze impapuro mpeshamwenda za miliyoni 100$ zirimo n’iza Netflix na Warner Bros

Donald Trump yaguze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyoni 100$ harimo, miliyoni 2$ za Netflix na Warner Bros, nyuma y’uko ibi bigo bitangaje ko bigiye kwihuza.

Ni impapuro mpeshamwenda Trump yaguze hagati ya Ugushyingo na Ukuboza 2025.

Amakuru yashyizwe hanze ku wa 15 no ku wa 16 yerekana ko igice kinini cy’impapuro mpeshamwenda Trump yaguze kigizwe n’izashyizwe hanze n’imijyi, ibigo by’amashuri n’ibitaro n’ibindi.

Yaguze kandi impapuro mpeshamwenda z’ibigo nka Boeing, Occidental Petroleum na General Motors.

Iyo ikigo runaka gishyize hanze impapuro mpeshamwenda kiba gishaka amafaranga runaka, hanyuma uziguze akazajya yungukirwa mu gihe runaka, nyuma y’igihe izo mpapuro zizamara, agasubizwa amafaranga ye.

Mu Ukuboza 2025, Trump yavuze ko azagira uruhare mu kwemeza ni ba Netflix ikomeza umushinga wo kugura igice cya Warner Bros Discovery ku gaciro ka miliyari 83$, aho ihanganye na Paramount Skydance.

Umukozi wa White House, utatangajwe amazina ku wa 16 Mutarama 2026 yavuze ko umutungo wa Trump uri mu migabane n’impapuro mpeshamwenda ugenzurwa n’ibigo byigenga, ndetse yaba Trump cyangwa undi wo mu muryango we badafite ububasha bwo kugenda uko uyu mutungo washorwa mu mishinga itandukanye.

Perezida Trump akunze kugura impapuro mpeshamwenda nk’uburyo bwo kwagura ishoramari rye. Mu 2025 yigeze gutangaza ko yaguze iz’agaciro ka miliyoni 82$ hagati ya Kanama na Ukwakira muri uwo mwaka.

Trump yaguze impapuro mpeshamwenda za miliyoni 100$ zirimo n’iza Netflix na Warner Bros

Special pages