Ni ubutumwa bukubiye mu kiganiro Minisitiri Amb Nkulikiyinka yagiranye na RBA ku wa 1 Gicurasi 2026 kijyanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.

Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2) hateganyijwe ko imirimo ibyara inyungu izahangwa kugeza mu 2029 nibura ari miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ko iyo mirimo igomba kuba inoze kandi igaha agaciro abayikora ndetse ikanakorwa mu buryo bwubahiriza amategeko arengera umukozi ariko ko aho hakiri imbogamizi mu kubyubahiriza.

Ati “Muri NST 2 handitsemo ko ari imirimo inoze. Ni ukuvuga ngo akazi keza ukora ufite amasezerano yanditse bivuga ko wizera ko ejo bundi umukoresha atazaguhagarika uko yishakiye. Ni akazi kubahiriza amategeko y’umurimo ariko aho ni ho tugifite imbaraga nkeya ariko dukomeza kubikoranaho n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Minisitiri Nkilikiyinka yakomeje asaba abakozi na bo kugira uruhare mu guharanira ko amategeko abagenga mu kazi yubahirizwa n’abakoresha babo.

Ati “Turakangurira abakozi tunabashishikariza kumenya itegeko ry’umurimo kuko iyo utazi uburenganzira bwawe ntabwo ubuharanira.”

Yagaragaje ko uruhande rwa Leta na yo muri uku kwezi kwa Gicurasi igiye kwegera abakozi n’abakoresha ibasobanurire iryo tegeko barusheho kurimenya baryubahirize kugira ngo ya mirimo igomba guhangwa bitarenze mu 2029 izabe inoze koko.

Yongeyeho ko ikindi abakoresha bakwiye kumenya ari uko umukozi ukora adatekanye mu buryo bunyuranye harimo no kumva ko ejo ashobora kwirukanwa bituma adatanga umusaruro mwiza mu kazi.

Ubushakashatsi bw’ikigo gikora ubushakashatsi n’ubusesenguzi ku ngamba zitandukanye, IPAR bwamuritswe mu Ugushyingo 2025 bugaragaza ko kimwe mu bigo bitanu bikora ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda kidatanga amasezerano y’akazi n’umushahara ukwiye ku bakozi.

Ni mu gihe mu Rwanda ibigo bito n’ibiciriritse bingana na 98% by’ubucuruzi bwose buhakorerwa ndetse muri rusange abakozi benshi bakabarizwa mu rwego rw’abikorera.

Abenshi mu bakoreweho ubushakashatsi na IPAR bavuze ko bahembwa umushahara uri munsi ya 200.000 Frw ku kwezi

Bugaragaza ko kandi abakozi bake mu bakora mu bucuruzi buto n’ubuciriritse ari bo bagerwaho na gahunda z’ubwiteganyirize bw’abakozi ndetse no kwishyurirwa ubwishingizi bwo kwivuza, nyamara biteganyijwe mu mategeko ajyanye n’umurimo mu Rwanda.

Minisitiri w'Abakoizi ba Leta n'Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Chritine yavuze ko kubahiriza amategeko y’umurimo mu kazi bikirimo imbaraga nkeya
Minisitiri w'Abakoizi ba Leta n'Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Chritine yavuze ko kubahiriza amategeko y’umurimo mu kazi bikirimo imbaraga nkeya