Senateri Uwizeyimana yabigarutseho mu butumwa yahaye urubyiruko rurenga 300 rumaze iminsi mu Itorero ry’Urungano icyiciro cya Karindwi ryaberaga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Senateri Uwizeyimana yabwiye urubyiruko ko rudakwiriye gutiza umurindi abavuga ko u Rwanda rufite ingabo muri Congo, barusebya.
Yakomeje avuga ko ubwo mu Rwanda habagaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amahanga yarebereye ubwo bwicanyi n’ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko ntacyo bashaka kubikoraho nk’uko byagenze mu myaka 30 ishize. Ibyo ngo bigaragaza ko Isi yahindutse.
Ati “Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabayeho amahanga akarebera bivuze ko ubuzima bw’abantu ntacyo bubabwiye, turi mu Isi itakigira indangagaciro, iyo Isi y’ibikurankota ni yo muri gukuriramo kandi kugira ngo muyibemo mugomba kuba ibihangange.”
Yagaragaje ko kubera ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ariyo yatumye rufata iya mbere mu gutanga ubufasha mu bijyanye no gucunga umutekano mu bindi bihugu.
Ati “Buriya habaho ibihugu by’ibihangange ku Isi n’ibihugu by’ibihangange muri Afurika kandi ndababwira ko turi muri bitanu bikomeye muri Afurika harimo Nigeria, Afurika y’Epfo, Misiri, u Rwanda na Algerie.”
🎥: Hon. Senateri @EvodeU aganiriza Urubyiruko rwitabiriye Itorero ry’Urungano icyiciro cya 7, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba. #UrunganoVII pic.twitter.com/rFvgDvuxla
— Ministry of Youth and Arts | Rwanda (@RwandaYouthArts) December 20, 2025






