Dr. Nsengiyumva yari muri Amerika aho yitabiriye umusangiro wateguwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije, ICCF.

Muri Nzeri 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo wari witabiriye Inama Rusange ya 69 y’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA) yabereye i Vienne muri Autriche, yavuze ko u Rwanda rushyize imbere imishinga itandukanye yifashisha ingufu za nucléaire itandukanye.

Harimo umushinga wa Rays of Hope’ ugamije gufasha ibihugu mu gukoresha ingufu za nucléaire mu buvuzi no gushiririza kanseri n’izindi ndwara zikomeye.

Harimo kandi uwa ‘Atoms4Water’ ugamije gukoresha siyansi ishingiye ku ngufu za nucléaire mu kubungabunga amazi nko gusuzuma ubuziranenge bwayo no gushakisha amazi ari mu nda y’Isi.

Umushinga wa’ ZODIAC (Zoonotic Disease Integrated Action)’ wo gufasha ibi bihugu kwifashisha izi ngufu mu gutahura no guhangana n’indwara zava ku nyamaswa ziza mu bantu bigakorwa vuba zitarangiza abaturage.

Dr Ndahayo yerekanye imishinga u Rwanda rwerekejeho amaso, irimo uwo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire, [Center for Nuclear Science and Technology- CNST].

Iki kigo kizubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera hafi y’icyanya cyahariwe inganda n’Ishuri rya RICA.

Harimo kandi umushinga wo kwifashisha inganda nto zibyara amashanyarazi ashingiye ku ngufu za nucléaire zizwi nka ‘Small Modular Reactors: SMRs’.

Uyu mushinga u Rwanda ruwugeze kure kuko rwiyemeje ko bitarenze mu 2028 ruzaba rufite abahanga 234 bazaba bakenewe ngo u Rwanda rube rufite bene urwo ruganda bitarenze mu 2030.

U Rwanda kandi ruri mu myiteguro yo kwakira imashini zigezweho zikoreshwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire izwi ka PET (Positron Emission Tomography).

Yavuze ko u Rwanda rukomeje guha imbaraga urwego rwigenga rugenzura ibijyanye n’ingufu za nucléaire kugira ngo hakorwe ubugenzuzi butomoye ku mirimo ishingiye kuri uru rwego.

Yibukije ko ruri gufatanya n’ibigo bitandukanye mu guteza imbere inganda nto n’ikoranabuhanga ribishingiyeho, kugira ngo rube urugero rw’ibishoboka ndetse duteze imbere ubumenyi no kubuhererekanya.

Kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050, aho ruzaba ruri mu bihugu bikize, ruzakenera gukora amashanyarazi angana na ‘gigawatt’ eshanu.

Kugira ngo amashanyarazi aturutse kuri nucléaire aboneke hifashishwa ubutare bwa Uranium. Barayifata bakayitunganya, intima (atome) zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi nka fission nucléaire).

Iyo imaze gutanga ubushyuhe ni bwo bifashisha bagashyushya amazi akavamo umwuka, wa mwuka akaba ari wo bayobora mu mashini ugatanga amashanyarazi. Aho hashyuhirizwa amazi ni yo “nuclear reactor”.

Itsinda ry'u Rwanda riyobowe na Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva aganira n'abahagarariye Amerika
Itsinda ry'u Rwanda riyobowe na Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva aganira n'abahagarariye Amerika
U Rwanda na Amerika byaganiriye ku bufatanye mu by’ingufu za Nucléaire n’amabuye y’agaciro
U Rwanda na Amerika byaganiriye ku bufatanye mu by’ingufu za Nucléaire n’amabuye y’agaciro