00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntirushaka u Burundi mu biganiro byo kurwunga na RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nubwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gutangira inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, adakwiriye kugira uruhare mu buhuza bijyanye n’ikibazo u Rwanda rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko igihugu cye gifite uruhare mu bibazo bihari.

Mu Nama ya 39 isanzwe ya AU y’abakuru b’ibihugu iherutse kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, nibwo Ndayishimiye yahawe inshingano zo kuyobora uyu muryango, zigenda zihererekanywa hagati y’abakuru b’ibihugu.

Ni inshingano yahawe mu gihe ingabo z’u Burundi zikomeje intambara zirimo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zirwana ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo za FARDC.

Ni mu gihe kandi Umuryango wa AU Ndayishimiye ayoboye kuri ubu, uri kugira uruhare mu guhuza u Rwanda na RDC bijyanye n’iyi ntambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Uretse iby’iyi ntambara, u Rwanda n’u Burundi bifitanye ibibazo bishingiye ahanini ku mikoranire ya Leta Bujumbura n’umutwe wa FDLR.

Ibi byose bituma hibazwa ku hazaza h’ubu buhuza AU igiramo uruhare, mu gihe Ndayishimiye uyiyoboye afite uruhande ahagazeho mu makimbirane.

Ni ikibazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe yabajijwe ku wa Kane mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ushinzwe uburinganire kwitegura no guhangana n’ibibazo, Hadja Lahbib.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu by’ibituranyi ndetse bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyu munsi bifitanye ibibazo bya politiki.

Ati “U Burundi ni igihugu cy’igituranyi, kimwe n’u Rwanda kikaba n’umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba […] ariko nk’uko mubizi u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ndetse ikindi ari na cyo giteye impungenge u Burundi buri mu ntambara iri mu Burasirazuba ariko mu buryo bubi, kuko bwashyizeho bariyeri ku Banyamulenge muri Minembwe, bubabuza kugera ku masoko, ibyatumye imibereho y’ikiremwamuntu irushaho kuba mibi.”

Yakomeje avuga ko hari ibiganiro by’ubuhuza hagati y’u Rwanda na RDC byashyizweho na AU, Togo igirwa umuhuza, ndetse ahabwa n’abandi bantu batanu bakorana muri iki kibazo barimo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia, Festus Mogae wayoboye Botswana na Catherine Samba-Panza wabaye Perezida wa Centrafrique.

Yavuze ko aba bashobora gukomeza inshingano zabo cyane cyane mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington D.C u Rwanda na RDC byashyizeho umukono, ariko ashimangira ko nubwo u Burundi buyoboye AU, budakwiriye kubigiramo uruhare kuko bufite uruhare mu kibazo gihari.

Ati “Ugendeye kuri ibyo, ubona ko bikomeye kuba u Burundi nubwo bwagiye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bwagira uruhare mu buhuza. Dufite ubuhuza bugirwaho uruhare na Togo bwashyizweho na Afurika Yunze Ubumwe bihabwa abantu batanu bafasha mu biganiro, dutekereza ko abo bantu hamwe n’umuhuza bakwiriye gukomeza akazi ko gufasha impande zombi gushyira mu bikorwa ibigenwa n’amasezerano ya Washington, u Burundi butabigizemo uruhare kuko ari bumwe mu biri muri iki kibazo.”

Ku wa 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi warushijeho kuzamba ubwo iki gihugu cyatangiraga gukorana n’umutwe wa FDLR, mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri Nyakanga 2024, intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye muri Zanzibar mu mwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC). Icyo gihe impande zombi zagiranye ibiganiro, ziyemeza gukora ibishoboka byose mu kuzahura umubano.

Uku guhura kwakurikiranye n’inama ndetse n’ibiganiro bitandukanye byagiye bihuza Leta y’u Rwanda n’u Burundi, gusa kugeza ubu nta gisubizo kiraboneka.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rudakeneye u Burundi mu biganiro by’ubuhuza hagati yarwo na RDC

Special pages