Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri X, yagaragaje ko irindi tsinda ry’abapolisi ryahawe impanuro zizarifasha kuzuza inshingano uko bikwiye.
Izi mpanuro zatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, zitangirwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
CP Vincent Sano yibukije aba bapolisi ko hari bagenzi babo bababanjirije bahesheje ishema Igihugu, abasaba kuzakomereza aho bagejeje ndetse banarusheho.
Itangazo rirakomeza riti “Yanabibukije ko ari ba ambasaderi b’igihugu bagomba kuzakora akazi kabo kinyamwuga aho bazaba bari hose kugira ngo bazabishobore barasabwa kuzakorera hamwe.”
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi muri MINUSCA, akorera mu bice bitandukanye bya Repubulika ya Centrefrique nk’i Banguia n’ahitwa Bangassou. Ni hafi mu bilometero 725 uturutse Bangui.






