Kuri uyu wa Gatanu nibwo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura gusimbura bagenzi babo i Cabo Delgado.
Ni impanuro Maj Gen Vincent Nyakarundi yatangiye mu kigo cya gisirikare cya Kami. Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko “muri iki kiganiro Maj Gen Nyakarundi yibukije iri tsinda ko ubutumwa bwaryo ari ukurinda abasivile ibikorwa by’iterabwoba.”
Yakomeje abasaba kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda, ashimangira akamaro ko kurangwa n’imyitwarire myiza, gukorera hamwe, ubunyamwuga.
Maj Gen Nyakarundi yabasabye gushyira umutima ku kazi nk’uko abo bagiye gusimbura babigenje.
U Rwanda rwaherukaga gusimbuza abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa muri Mozambique muri Nzeri 2025.
Ubutumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.
Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe kuva mu 2017 aho byishe abaturage 3,000 abandi ibihumbi 800 bava mu bayo.
Kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera mu 2021 zabashije guhashya ibyo byihebe aho mu mpera za 2023 Mozambique yatangaje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hamaze kugaruwamo umutekano abaturage bagasubira mu byabo.








