Iri murikagurisha rya Fruit Logistica, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 33, rizitabirwa n’abamurikabikorwa 2.600 bazaturuka mu bihugu 90 ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bisaga 150.
Muri uyu mwaka, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira iri murikagurisha rikomeye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Ambasade y’u Rwanda mu Budage, ndetse n’abahagarariye ibigo byo mu Rwanda bikora ibijyanye no kohereza imboga n’imbuto mu mahanga, bizahuriza hamwe imbaraga mu kugaragaza ibikomoka mu Rwanda, kubaka ubufatanye bushya no kurushaho kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Uretse kuba ari imurikagurisha ry’imboga n’imbuto, Fruit Logistica ni urubuga ruhuza abahinzi, abacuruzi, abaguzi, abatanga serivisi z’ubwikorezi n’abahanga ibishya baturuka hirya no hino ku Isi.
Visi Perezida muri Messe Berlin itegura iri murikagurisha, David Ruetz, yavuze ko Fruit Logistica ari ho habera ubucuruzi bw’imboga n’imbuto ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati “Nta rindi murikagurisha rihuriza hamwe abaturuka mu bihugu byinshi hirya no hino nk’iri. Ni ho hamurikirwa ikoranabuhanga n’udushya bigezweho muri uru rwego, gusangizanya ubumenyi ku bijyanye n’iri soko, ndetse hakanabera buri kimwe mu ruhererekane rw’imboga n’imbuto.”
Ku bucuruzi bw’u Rwanda, uru rubuga mpuzamahanga ruzatuma haboneka amasoko mashya, ibicuruzwa byarwo bimenyekana cyane mu Burayi, kandi ruzagaragaze umurongo warwo mu gukora ibintu bifite ireme kandi biramba.
Kwitabira k’u Rwanda muri Fruit Logistica 2026 kwitezweho gufungurira amayira mashya abohereza ibicuruzwa mu mahanga, mu gihe bizashyira Igihugu mu bikomeye mu bucuruzi bw’imboga n’imbuto ku Isi.


















