Yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena kuri uyu wa 1 Mata 2026 ubwo yahaga inteko rusange ibisobanuro mu magambo ku buryo bwo gukuraho imbogamizi zigaragazwa mu bworozi.

Ni ibisobanuro byatanzwe ku bibazo Abasenateri babonye nyuma yo gusura abaturage harebwa ibikorwa mu guteza imbere ubworozi bituma bafata umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro ku bibazo bikirimo.

Dr. Ndabamenye yavuze ko hari ingamba z’igihe gito n’igihe kirekire aho by’umwihariko mu kongera inka ziterwa intanga, ubu aho hari ibimasa u Rwanda rwatangiye kwakira bivuye mu mahanga bizazamura umubare w’intanga z’icyororo noneho byunganire ibihasanzwe bitume haboneka intanga nyinshi.

Ati “Kugira ngo tubone intanga zihagije tugomba kuzana imfizi nshya. Mu mezi abiri ashize haje ibimasa 10 bishyirwa mu Kigo cya Songa mu Karere ka Huye. Ubu dutegereje ko haza ibindi bimasa 20 mu mpera za Kamena uyu mwaka.”

“Bizakomeza kugenda byiyongera kandi aho icyo kigo kizaba kimaze kwakira ibimasa bigera kuri 60 bitarenze umwaka wa 2026/27.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo bizazamura umubare w’inka ziterwa intanga ku buryo bitarenze mu mwaka utaha wa 2027, ibyo bimasa bizazamura uwo mubare ugere ku bihumbi 400 uvuye ku nka bihumbi 120 ziterwa intanga ku mwaka uyu munsi.

Uwo mubare kandi uzakomeza kwiyongera ku buryo umwaka w’ingengo y’imari wa 2027/28 uzasiga zigeze ku bihumbi birenga 740 ku mwaka.

Ibyo kandi bizajyana no kongera umubare w’intanga zitanga inyana zigere ku bihumbi 80 ku mwaka zivuye ku bihumbi 50 ku mwaka ziriho uyu munsi.

Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina, yagaragaje ko hari impungenge aborozi bagaragaje ku kuba intanga zibageraho zitinze cyane no mu kuzibika haba harimo ikibazo.

Ati “Aborozi bafite ikibazo cy’uko bashaka intanga z’inka bigatinda kubera ikibazo cy’ikinyabutabire cya ‘azote’ cyifashishwa mu kuzibika no kuzitwara. Biterwa n’uko imashini zikora ‘azote’ ari ebyiri gusa mu gihugu aho iyo imwe iyo igize ikibazo indi itabasha gukora izikenewe mu gihugu hose.”

Dr. Ndabamenye yagaragaje ko imirimo yo kubaka urundi ruganda rukora icyo kinyabutabire ubu yamaze gutangira ku buryo nyuma hazubakwa izindi ebyiri icyo kibazo kikazaba gikemutse burundu.”

Ati “Hari gahunda yo kubaka urundi ruganda mu Karere ka Kayonza yatangiye ruzaba rwatangiye imirimo bitarenze mu Ukuboza uyu mwaka. Ubu twari dufite ibyuma bibiri bitanga ‘azote’ ishobora kubika intanga litiro ibihumbi 118 ku mwaka.”

“Mu ngengo y’imari y’imyaka ibiri itaha hazagurwa ibindi byuma bibiri kimwe gishyirwe mu Ntara y’Amajyaruguru i Musanze ikindi gishyirwe mu Burengerazuba i Karongi noneho bitume ‘azote’ dukenera igera kuri litiro miliyoni imwe n’ibihumbi birenga 300 noneho ikibazo cya ‘azote’ kibe gikemutse burundu.”

Ikindi kizakorwa mu guteza imbere gutera inka intanga ni uko bitarenze mu 2029, Leta izaba yabonye umufatanyabikorwa uyifasha mu kubaka ikoranabuhanga ryo gutera inka intanga zitanga inyana gusa.

Umworozi azajya atererwa intanga yizeye neza ko ari inyana izavuka gusa ariko icyo gihe biteganyijwe ko igiciro cyo kumuterera intanga inka kizava ku 500 Frw kiriho uyu munsi kuri nkunganire kigere ku 10.000 Frw.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko bitarenze mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, u Rwanda ruzaba rumaze kwakira ibimasa 60 biturutse mu mahanga
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko bitarenze mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, u Rwanda ruzaba rumaze kwakira ibimasa 60 biturutse mu mahanga
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina, yagaragaje ko hari impungenge aborozi bagaragaje zishingiye ku kuba intanga zibageraho zitinze cyane
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina, yagaragaje ko hari impungenge aborozi bagaragaje zishingiye ku kuba intanga zibageraho zitinze cyane
Inteko Rusange ya Sena yagejejweho ibisobanuro  mu magambo ku ngamba zo gukemura ibibazo biri mu bworozi
Inteko Rusange ya Sena yagejejweho ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukemura ibibazo biri mu bworozi
U Rwanda rugiye kwakira ibimasa 60 bivuye mu mahanga
U Rwanda rugiye kwakira ibimasa 60 bivuye mu mahanga