Ni ibikubiye mu nyandiko y'icyerekezo cyo guhangana n’ibyorezo kuva 2026-2040 yashyizwe hanze. Yerekana ibyo u Rwanda rukeneye nk’igihugu kugira ngo rube igicumbi cya Afurika mu guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Ubushakashatsi bwerekanye ko ibihugu bya Afurika 99% byishingikirije ku miti yatumijwe hanze y’umugabane mu guhangana na Covid-19, bitwara arenga miliyari 200$.

Gahunda y’u Rwanda yo kuba igihugu kibasha guhangana n’ibyorezo ‘Rwanda Epidemic and Pandemic Preparedness Plan (REPP) igamije gufasha mu kwirinda guhangana n’icyorezo cyaje gusa, ahubwo hakabaho uburyo bwo kwitegura na mbere y’uko bitera.

Ibyo bizagerwaho hashingiwe ku bushobozi u Rwanda rwagaragaje mu buryo bwo guhangana n’icyorezo cya Marburg aho rwagize ikigereranyo cy’impfu nke z’abayanduye kuko bari kuri 22,7%.

U Rwanda rufite intego y’uko bitarenze mu 2040, ruzaba ari igihugu cya mbere muri Afurika gifatwa nk’igicumbi cyo guhangana n’ibyorezo, rutanga ingamba z’ubwirinzi mu buvuzi ku barenga miliyoni 300 bo mu Karere binyuze mu kugabanya imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bitumizwa hanze.

U Rwanda rugaragaza ko ibihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania na RDC bifite abaturage benshi kandi bakenera ibikoresho by’ubuvuzi na serivisi bitwara arenga miliyari 8$ buri mwaka.

Ubu buryo buzatuma u Rwanda ruba igihugu gifite ubushobozi bwo kwirwanaho mu guhangana n’ibyorezo, bigizwemo uruhare n’ibikorwaremezo bihambaye byo ku rwego mpuzamahanga bizagira uruhare mu bushakashatsi.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzashyiraho uburyo bwo kuvumbura no gutahura indwara z’ibyorezo mu masaha 48, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano (AI).

Ni intambwe ikomeye izasiga u Rwanda rufite ubushobozi bwa 95% bwo gutahura icyorezo binyuze muri sisitemu imwe yifashishwa mu buvuzi.

Ibyo kandi bizagira uruhare mu kubaka ubushobozi, kugira za laboratwari zifite ibikoresho bigezweho n’ibindi bikorwaremezo.

Ubu buryo kandi buzuzuzanya n’icyerekezo cya Afurika kigamije gufasha inzego gusigasira urwego mpuzamahanga muri gahunda zo kurengera ubuzima bw’abantu.

Muri REPP, bigaragara ko u Rwanda rufite intego yo gukora dose z’inkingo zirenga miliyoni 50 mu ngeri zinyuranye.

Bizagira uruhare rwa 70% mu rugendo rwo kwigira mu kubona ibikoresho byo kwa muganga bitarenze 2040.

Ishoramari rikenewe rirenga miliyoni 500$

Kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ishoramari ry’arenga miliyoni 500$ azakoreshwa hagati ya 2026 na 2040.

Ni amafaranga biteganyijwe ko nibura miliyoni 160$ bingana na 32% zizava imbere mu gihugu no mu kigega gifasha imishinga yo guhangana n’ibyorezo.

Biteganyijwe ko arenga miliyoni 300$ azakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo, kubaka ubushobozi mu bikoresho mu rwego rwo kugira ubushobozi bwo gukora inkingo, gukora isuzuma n’uburyo bwo kuvura buteye imbere.

Agera kuri miliyoni 200$ yo azakoreshwa mu bindi bikorwaremezo no guteza imbere ibigo by’ubushakashatsi binyuze mu gicumbi cyo guhanga ibishya mu guhangana n’ibyorezo kizashyirwaho, kikazaba gifite ubushobozi bworohereza gukora ubushakashatsi buteye imbere .

Nubwo ari ishoramari bigaragara ko ari rinini, biteganyijwe ko mu 2040, uru rwego ruzaba rwinjiza agatubutse aho hitezwe ko nibura arenga miliyoni 650$ yajya yinjira buri mwaka biturutse mu gukora imiti n’inkingo, ikoranabuhanga rihererekanywa, serivisi z’ubushakashatsi no kurema abahanga barenga 2000 bafite ubumenyi mu bijyanye n’ikorwa ry’ibikoresho byo kwa muganga n’ubushakashatsi.

Ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda biteganyijwe ko umwaka wa 2026-2027 hazatangira gahunda yo gushaka ingengo y’imari, kuganira n’abafatanyabikorwa no kugaragaza iyo gahunda ku rwego mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2027-2029 hazatangira icyiciro cya kabiri kigizwe no kubaka ibikorwaremezo no kubaka ubushobozi, icyiciro cya gatatu kikazatangizwa mu 2030 aho kigizwe no gutangiza ibikorwa nyirizina mu gihe igice cya kane kizageza mu 2040 kirimo gukomeza kwagura ubushobozi, imiyoborere n’ingamba z’igihe kirekire.

U Rwanda rugaragaza ko ibyo bizagira inyungu ku rwego rwa Afurika, ikava kuri 99% yo kwishingikiriza ku miti n’ibikoresho byo kwa muganga ivana hanze yayo ikagera ku rwego rwo kwigira mu bikorwa by’ubuvuzi.

U Rwanda rwahamagariye ibindi bihugu byo mu Karere, imiryango mpuzamahanga n’inzego z’abikorera kugira uruhare muri uru rugendo rugamije kubaka amateka mashya.

Ibyo bigamije kubaka ingabo ikingira ibihugu bya Afurika mu guhangana n’ibyorezo bishobora kuza mu gihe kizaza mu buryo burambye, bwunguka kandi butanga umutekano mu rwego rw’ubuvuzi n’iterambere ry’ubukungu.

Iterambere ry'ubuvuzi mu Rwanda rikomeje gushyirwamo imbaraga
Iterambere ry'ubuvuzi mu Rwanda rikomeje gushyirwamo imbaraga
Mu Rwanda huzuye Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi, CEBE. Igice cya mbere cyayo cyuzuye gitwaye miliyoni 21$
Mu Rwanda huzuye Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi, CEBE. Igice cya mbere cyayo cyuzuye gitwaye miliyoni 21$
U Rwanda rukomeje kugira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi
U Rwanda rukomeje kugira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi