NAEB ifatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan bateguye imurikagurisha ry’ikawa ryabaye ku wa 29-30 Mutarama 2026, hagamijwe kwerekana ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda no guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude yabwiye IGIHE ko Pakistan ari umwe mu bakiliya bagura icyayi cyinshi mu Rwanda binyuze muri cyamunara.
Ati “Pakistan ni cyo gihugu cya mbere kigura icyayi cyinshi mu Rwanda. Twagiye mu imurikagurisha rw’ikawa dufite intego ebyiri. Imwe ni ukugira ngo tunagezeyo ikawa kuko ni igihugu gitangiye kunywa ikawa nyinshi cyane.”
NAEB inashaka kuganira n’inganda zigura icyayi ku buryo zajya zikigurira mu Rwanda aho kugifatira i Mombasa.
Yakomeje avuga ko “Iri murikagurisha ryagenze neza, rikurura ibigo by’ubucuruzi byinshi ndetse rizana n’inyungu nyinshi nyuma y’uko abashyitsi benshi basogongeye ikawa yacu. Ibi bijyanye na gahunda yo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi woherezwa mu mahanga, bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, kandi bigateza imbere imibereho y’abahinzi.”
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Harerimana Fatou, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Prudence Sebahizi, abacuruzi mu nzego zitandukanye n’abandi.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda agatubutse kuko nko mu 2025, iyoherejwe mu mahanga yinjije arenga miliyari 216 Frw avuye kuri miliyari zirenga 129 Frw yinjije mu 2024.
Imibare ya NAEB igaragaza ko mu 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860, ivuye kuri toni 17.142 rwoherejeyo mu 2024.








