Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi, n’Ibidukikije kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2025.
Kajangwe yavuze ko imbogamizi abanyenganda bakunze kugaragaza zishingiye ahanini ku kugera ku mari yo kwagura ibikorwa.
Yagize ati “Imwe mu mbogamizi abanyenganda bahura na zo cyane ni ukugera ku mari, cyangwa igishoro babasha gukoresha batangira uruganda cyangwa bongera ibyo bakora. Mu byo bakunze kugaragaza ni uko inyungu ziri ku isoko zihanitse ku buryo batabasha gukomeza gukora.”
Yakomeje ati “Hari ikigega turi gukoraho twizera ko cyaba igisubizo kuri ibyo, kikabasha kuza gifite inyungu ziri hasi ugereranyije n’iziri ku isoko kugira ngo babashe gukora kandi vuba. Murabizi ko inganda ari imwe mu nzego twitezeho muri NST2 ko zigomba kuzatwongerera umusaruro mbumbe ndetse zishobora no gufasha mu gutanga akazi kenshi ku bantu benshi.”
Yavuze ko bikiri kunozwa hagati y’inzego zitandukanye bityo ko atatangaza igihe kizaba cyamaze gutangira ariko yemeza ko bikomeje gushyirwamo imbaraga.
Ati “Ni ibintu bikigwa ndi kwanga gutanga igihe ariko ni vuba aha.”
Yavuze ko hari inganda zizibandwaho bishingiye ku mbaraga zimaze kugaragaza mu kongera umusaruro.
Yerekanye ko ubusanzwe inganda zo mu Rwanda usanga zidakora ku kigero cya 100% cy’ubushobozi zifite bitewe n’ibintu byinshi birimo kubona ibikoresho by’ibanze, ibikoresho bidakora neza n’uburyo bwo kugera kuri serivisi z’imari.
Ku wa 2 Ukwakira 2025, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibizibandwaho ngo Guverinoma iteze imbere ubuhinzi n’ubworozi inazamure umusaruro wabwo ku kigero cya 50%, yavuze ko igihugu gisabwa kugira inganda ziri mu gihugu ziharanira kongera umusaruro w’ibyo zikora kandi zigakora ku kigero cya 100%.
Yagize ati “Inganda zacu zikora kuva saa mbili, saa kumi n’imwe zigafunga nk’abakozi bo mu biro bisanzwe. Ntabwo waba uri uruganda ngo ufunge ayo masaha utekereze ko uzakora ku kigero cya 100%. Niba imashini ikora amasaha umunani igafungwa 12, ntabwo wagera kuri wa musaruro.”
Yakomeje ati “Niba dushaka gutera imbere, ntabwo bizashoboka niba inganda zidakoze ngo zigere ku bushobozi bwazo. Abanyenganda dufite gahunda zo kubafasha kugira ngo bakore bihagije.”
Yakomeje agaragaza ko impamvu usanga ibikorerwa mu Rwanda bihenda ari uko inganda zitunganya ibicuruzwa bike ugereranyije n’igiciro cy’ibyo zashoye kugira ngo zibone uwo musaruro.
Ku wa 11 Ugushyingo 2025, Ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yaganiraga n’Abadepite na we yemeje ko hashyizweho itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye riri kwiga ikibazo cy’uko inganda z’imbere mu gihugu zikora ku kigero cy’ubushobozi zifite.
Muri Politiki y’imitunganyirize y’imijyi iheruka kuvugururwa kandi harimo ko ibyanya by’inganda bigomba gutezwa imbere mu mijyi mu rwego rwo kongera umusaruro uzikomokaho.










Ibitekerezo 0