Aya mahame yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025, i Doha muri Qatar.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yasobanuye ko inyandiko impande zombi zasinye igizwe n’amahame umunani aganisha ku gukemura impamvu-muzi z’amakimbirane yo muri RDC.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, ku wa 15 Ugushyingo 2025 rigaragaza ko intambwe yatewe ari ingenzi mu rugendo rugana ku gukemura impamvu zitera intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Riti "Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza isinywa ry’amasezerano ya Doha yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye y’amahoro, hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ ihuriro AFC/M23, ryabaye uyu munsi. Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura burundu impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’imbogamizi ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari."
Umuhango wo gusinya aya mahame witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, n’umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.
U Rwanda rwashimye “uruhare rw’ingenzi kandi rukomeye rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza n’ubufasha bwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
AFC/M23 yasobanuye ko buri hame rizagenda riganirwaho kugeza ubwo ingingo zirigize zizubahirizwa, kandi ko hashyizweho ingengabihe ya gahunda zerekeye ku biganiro bizakorwa kuri buri hame.
Mbonimpa yavuze ko mu gihe impande zombi zizaba zimaze gukemura ibibazo bigaragazwa mu mahame yose, ari bwo AFC/M23 na Leta ya RDC bizagirana amasezerano y’amahoro ya rusange.
Yagize ati "Nta kizahinduka ku rubuga cyangwa se ku bikorwa kugeza ubwo aya mahame azaganirwaho, hafatwe umwanzuro wa nyuma w’amasezerano y’amahoro ya rusange. Abaturage bacu bakwihangana, urugendo ruracyari rurerure."
Aya mahame arimo iry’ubwumvikane mu gusubiza inzego za Leta na serivisi zayo mu burasirazuba bw’igihugu, bigakorwa mu byiciro kandi ku bufatanye bwa Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.
Ihame rya kabiri rivuga ku bwumvikane bwa Leta ya RDC na AFC/M23 mu gufata ingamba z’umutekano z’agateganyo mu rwego rwo kubungabunga ituze ry’abaturage no kurinda abasivili.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije gushyiraho Komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe kwimakaza ukuri, ubwiyunge, gukurikirana ibyaha no gutegura uburyo bwo gusana ibyangiritse.
Perezida Emmanuel Macron abinyujije kuri X yatangaje ko yishimiye intambwe yatewe nyuma y’urugendo rurerure hashakwa igisubizo cy’amahoro mu karere.
Ati “Nejejwe n’amasezerano yasinyiwe i Doha hagati ya RDC na M23. Nyuma y’imvune z’igihe kirekire, habonetse inzira igana ku mahoro kuri bose. Ndashimira impande zose bushake bugamije ibyubaka na Qatar ku ruhare rukomeye rwayo. U Bufaransa buzakomeza guharanira amahoro, umutekano no gushyigikira abaturage hagendewe ku murongo w’inama yahurije Akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye mu Bufaransa mu Ukwakira [2025].”





