Iri rishanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya Karindwi, ryatangiye kuri uyu wa 07 Gashyantare 2026, mu kigo cy’amahugurwa cy’ahitwa Al Ruwayyah mu Mujyi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE].
Rizarangira ku wa 11 Gashyantare 2026. U Rwanda rusanzwe ruhagararirwa n’amakipe abiri.
Mu minsi iri rushanwa rimana, amakipe yitabiriye agaragaza ubumenyi bwihariye mu myitozo itandukanye hagendewe ku bushobozi bw’umubiri.
Bahatana no gukoresha imbaraga n’igihe gito gishoboka mu butabazi mu nyubako ndende cyangwa iminara, kunyura mu nzira z’inzitane no kumasha; hagamijwe kunoza imyiteguro mu kurwanya ibihungabanya umutekano.
Komiseri ushinzwe Ibikorwa n’Ituze ry’Abaturage muri Polisi y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’itsinda riri guhatana muri iri rushanwa, CP George Rumanzi, yavuze ko uko imyaka ishira iri rushanwa rigenda rikomera ndetse rikanitabirwa n’amakipe ashoboye.
Yavuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda rwiteguye kongera kwitwara neza by’umwihariko mu irushanwa ryo kunyura mu nzira z’inzitane.
Mu 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda nizo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane [obstacle course], mu gihe ikipe ya Kabiri ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 6.
Umwaka ushize nabwo ikipe y’u Rwanda yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane.






