00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagumye ku isonga mu koroshya urujya n’uruza muri Afurika

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu byoroshya urujya n’uruza kuri uyu mugabane binyuze mu gukuriraho Visa Abanyafurika cyangwa koroshya inzira banyuramo ngo bayibone.

U Rwanda rwicaye kuri uyu mwanya w’icyubahiro kuva mu 2023 muri uru rutonde rukorwa na Africa Visa Openness Index (AVOI) rwa 2025, kubera politiki yarwo yo gutanga Visa ku buntu ku baturage b’ibihugu bya Afurika.

Iyi raporo igaragaza ko uyu mwanya wa mbere mu 2025 usangiwe n’u Rwanda hamwe na Gambia, mu gihe Kenya yabaye iya gatatu. Benin yo yaje ku mwanya wa kane nyuma yo gushyiraho ibisabwa kugirango ngo hatangwe Visa ku baturage b’ibihugu bitanu.

AVOI ni igikorwa gihuriweho na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika zunze Ubumwe, kikaba kimaze imyaka 10 gikurikirana politiki za Visa ku mugabane. Igaragaza uburyo ibihugu bya Afurika byafunguye cyangwa byafunze ku babisura baturuka mu bindi bihugu bya Afurika.

Mu 2025, ibihugu 20 byahinduye politiki za Visa, 11 byaziteje imbere, icyenda bigabanya amanota, na ho 34 biguma uko byari bimeze. Umubare w’ingendo zikorwa nta Visa ikenewe wariyongereye ugera kuri 814 ugereranyije na 803 mu 2024, bingana na 28,2% by’ingendo z’imbere muri Afurika ari cyo kigero cyo hejuru kuva AVOI yatangira.

Ingendo zisaba Visa mbere y’urugendo zariyongereye cyane zigera ku 1,463 mu 2025 ugereranyije na 1.348 mu 2024 (izamuka rya 51.1%) mu gihe Visa-on-arrival zagabanutse ku rwego cyane kuko zingana na 20.4% gusa.

Nubwo u Rwanda rutanga Visa ku buntu ku baturage bose ba Afurika, abaturage b’u Rwanda bo baracyafite aho basabwa Visa kugirango barenge ku mipaka, aho bashobora kugenda nta Visa mu bihugu 16, kubona Visa ku kugera mu bindi bihugu 16, ariko bagasabwa Visa mu bihugu 21.

Joy Kategekwa, umuyobozi ushinzwe ihuriro ry’akarere muri AfDB, yavuze ko mu myaka icumi ishize, ubwisanzure bwo kugenda nta Visa muri Afurika bwatanze amahirwe menshi ariko hakenewe gukaza umuvuduko kugira ngo bigere ku rwego rwo hejuru.

Yongeyeho ko politiki yo gutanga Visa ku buntu ifasha ubukungu bwa Afurika, igateza imbere ubucuruzi, inganda, kandi igafasha abaturage kugera ku mahirwe aho akenewe cyane.

U Rwanda rwaje ku isonga mu bihugu bya Afurika byorohereza abashaka Visa

Special pages