Abatashye na none biganjemo abagore n’abana. Batashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC.

Batashye kuri uyu wa kane tariki 30 Ukwakira 2025, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo bajyanwe mu Kigo cya Nyarushishi by’agateganyo.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye aba Banyarwanda batahutse ko Leta ifite gahunda nyinshi zizabafasha kwinjira buzima busanzwe.

Ati “Mu gihe kitarambiranye muzaba muri ku rwego nk'urwabo musanze, muzafashwa guhuzwa n’imiryango ndetse nimujya kuva mu kigo mugiye kunyuzwamo mbere yo kujya aho mwari mutuye, muzafashwa kubona ibyangombwa bibaranga ku bagejeje ku myaka y'ubukure, muzahabwa amafaranga azabafasha kugira aho mutangirira muhabwa ibyibanze.”

Ishimwe yabahaye ikaze arabahumuriza, abibutsa ko bari mu maboko meza y'Igihugu kibakunda, abibutsa ko bagomba guhamagara abo basizeyo.

Ati “Twishimiye ko mutashye kandi Igihugu gifite ubushobozi bwo kubakira kugira ngo mwisange mu bo musanze, natwe nk’ubuyobozi tuzakomeza kubaba bakurikirane gahunda za Leta kugira ngo bagendane ni abo basanze.”

Bahise bajyanwa mu kigo bagiye kunyuzwamo by’igihe gito cya Nyarushishi ho mu Karere ka Rusizi.

Nibamara kubona ibyangombwa bibaranga, Leta izabaha ibyo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.

Brimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima. Urengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45Frw.

Ubwo Abanyarwanda babaga muri RDC bari bategereje kwerekezwa i Nyarushishi
Ubwo Abanyarwanda babaga muri RDC bari bategereje kwerekezwa i Nyarushishi
Abanyarwanda babaga muri RDC u Rwanda rwakiriye bambuze banyuze ku mupaka munini wa La Corniche
Abanyarwanda babaga muri RDC u Rwanda rwakiriye bambuze banyuze ku mupaka munini wa La Corniche
Abanyarwanda u Rwanda rwakiriye barenga 300 baturutse muri RDC biganjemo abagore n'abana
Abanyarwanda u Rwanda rwakiriye barenga 300 baturutse muri RDC biganjemo abagore n'abana
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda barenga 300 babaga muri RDC biganjemo abagore n'abana
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda barenga 300 babaga muri RDC biganjemo abagore n'abana
Visi Meya w'Akarere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique yahumurije Abanyarwanda babaga muri RDC abereka ko bazafashwa kubaho neza
Visi Meya w'Akarere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique yahumurije Abanyarwanda babaga muri RDC abereka ko bazafashwa kubaho neza