Yabigarutseho ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu musangiro wahuje abayobozi batandukanye batumiwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga ibidukikije ICCF.
Uyu musangiro witabiriwe n’abantu 200 barimo abagize Inteko ishinga Amategeko, abagize guverinoma, abayobozi batandukanye ku rwego mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta, ibigo by’ishoramari, ibyamamare ndetse n’impirimbanyi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Guhera mu mwaka wa 2006 ubwo iki gikorwa cyatangiraga, cyagiye gihuza abayobozi n’inararibonye batandukanye barimo Umwami Charles III w’u Bwongereza, Umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon na Bezos Earth Fund, Umwamikazi Noor wa Yorudaniya, Igikomangoma Albert II wa Monaco, ndetse n’abahoze ari Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika George H. W. Bush na Bill Clinton, banabaye abaterankunga bakuru ba ICCF.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambwe rumaze gutera.
Ati “Amahoro n’iterambere ntibishobora kuramba tudakomeje kurengera ibidukikije, ari byo abaturage bacu bashingiraho ubuzima bwabo. Ni yo mpamvu u Rwanda rumaze imyaka igera kuri mirongo itatu rushyira kubungabunga ibidukikije ku isonga ry’ingamba z’iterambere twihaye.”
Yerekanye ko mu myaka 20 ishize, rwatangije igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bagenda bavuka buri mwaka kandi gifasha mu kuzibungabunga uko bikwiye.
Ati “Hari igihe ingagi zo mu misozi zari zageze mu kaga gakabije ku buryo byabonekaga ko zishobora kuzimira burundu. Uyu munsi, kubera imbaraga u Rwanda rwashyize mu kuzibungabunga, umubare wazo warazamutse ugera hejuru ya 1.000 ubwiyongere bwikubye inshuro enye ku buryo noneho twishimira ko zitagifatwa nk’inyamaswa ziri mu kaga ko kuba zazimara.”
Imyaka 15 ishize, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kubungabunga ubuzima bw’ibidukikije bya Pariki y’Akagera, binyuze mu bufatanye bushya hagati ya Leta n’abikorera, runakorana na African Parks.
Kuva ubwo, umubare w’inyamaswa nini muri Pariki y’Igihugu y’Akagera wariyongereye urenga inshuro ebyiri, uva ku nyamaswa zigera munsi ya 5.000 ugera hafi kuri 12.000.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva kandi yagaragaje mu 2015 u Rwanda rwongeye kuzana intare muri iyo pariki ndetse bijyana no kuzana inkura z’umukara n’inkura zera kandi bigakorwa hifashishijwe indege.
Yashimye ubufasha bw’Umuryango wa Howard G. Buffet Foundation muri byo, yemeza ko bitari kugerwaho hatabayeho ubufatanye n’inzego zitandukanye.
Yongeye gushimangira ko kubungabunga Pariki bitagerwaho bitagizwemo uruhare n’abaturage bazituriye, kuko ari bo bagomba gufata iya mbere mu kuzibungabunga.
Yakomeje avuga ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gutuma Pariki z’ibihugu ziba indiri y’ibikorwa by’iterabwoba n’amahuriro y’abagizi ba nabi.
Ati “Ntabwo twakwemera ko Pariki zo muri Afurika zikoreshwa n’amatsinda y’ibikorwa by’iterabwoba, amahuriro y’abagizi ba nabi mu guteza umutekano muke.”
U Rwanda rwakomeje rushimira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ku muhate we mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu Karere hagati yarwo na RDC, rwemeza ko amasezerano y’amahoro, ay’imikoranire y’impande zombi azanatuma n’urusobe rw’ibinyabuzima rubungabungwa.
Dr. Nsengiyumva yashimye abafatanyabikorwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yemeza ko u Rwanda na rwo ruzakomeza gushyiramo imbaraga na cyane ko muri Pariki y’Akagera hatangijwe ishuri ryitezweho gutanga ubumenyi rya African Conservation Academy.








Ibitekerezo 0