00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimangiye ko gusenya FDLR ari ngombwa kugira ngo hakurweho ingamba z’ubwirinzi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ingingo y’ingenzi mu masezerano y’amahoro n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington, ari ugukora ibikorwa bya gisirikare bigamije gusenya FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na RT i Antalya muri Turikiya aho yitabiriye inama ku bya Dipolomasi.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko baharanira kwiteza imbere, kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Gusa mu gihugu cya RDC hari umutwe ugizwe n’Interahamwe, abari mu ngabo zari iza Leta ya Habyarimana (Ex-FAR) basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagikomeje uwo mugambi.
Ati “Ku rundi ruhande rw’umupaka, muri Congo, hari umutwe witwaje intwaro wakoze iyo Jenoside, utarambuwe intwaro na Loni cyangwa ingabo z’Abafaransa zari aho, ahubwo uwo mutwe urabungabungwa, ushyigikirwa na guverinoma nyinshi za RDC, kugeza ubwo n’uyu munsi nyuma y’imyaka 32 hakiri FDLR.”

Nduhungirehe yavuze ko nubwo mutwe w’iterabwoba wiyita FDLR ariko ari bo basize bakoze Jenoside mu Rwanda bagakingirwa ikibaba n’ingabo z’Abafansa zari mu Rwanda ntizibambure intwaro.

Ati “Biyita FDLR ariko ni wa mutwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Twasinye amasezerano i Washington ku wa 4 Ukuboza arimo igice cy’ingenzi ari ugukora ibikorwa bya gisirikare bigamije gusenya umutwe w’abajenosideri, kugira ngo u Rwanda rukureho ingamba zarwo z’ubwirinzi.”

FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse yakwijeyo ingengabitekerezo ya Jenoside bituma Abatutsi bo muri iki gihugu bagirirwa nabi, kugeza bamwe bishwe abanda baratwikirwa.

Uyu mutwe ushakira abarwanyi muri RDC no mu Burundi ndetse abawubayemo batashye bemeje ko ufite amaboko muri ibyo bihugu.

Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin alias Col Bora wabaye muri FDLR aherutse kubwira IGIHE ko imvugo za FARDC bavugaga ko bagiye gusenya FDLR zitazashyirwa mu bikorwa kuko abo bashaka kwambura intwaro ari bo bazibaha.

Ati “Niba koko babitangije nibahere i Kinshasa kuko n’i Kinsasa FDLR iriyo, haba muri FARDC hari aba-FDLR barimo, n’uyu munsi bamwe mu bo twabanaga bashinzwe inyungu za FDLR i Kinshasa […] biriya ni uburyo bwo kujijisha kuko babiteganya ntabwo babitangaza kuriya ahubwo bakagombye guhita babafata batanabivuze kuko n’ubundi aho bari bari kumwe na FARDC. Barabahiga hehe se kandi bari kumwe?”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yigeze kuvuga ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ingamba z'ubwirinzi zizakurwaho ari uko FDLR yasenywe

Special pages