Perezida wa Komisiyo, Umurungi Providence, yabigarutseho ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2024/2025 n’ibiteganywa gukorwa mu mwaka wa 2025/2026.

Mu kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, byakorewe mu nkambi eshanu z’impunzi, ebyiri z’agateganyo no hanze y’inkambi.

Ubwo yakoraga iryo ngenzura, Komisiyo yasanze harimo impunzi 120.618 zigizwe n’abagabo 27.372, abagore 32.989, abana b’abahungu 30.185 n’abana b’abakobwa 30.072.

Yasanze kandi mu nkambi z’agateganyo ebyiri zagenzuwe, harimo impunzi 3.627 zigizwe n’abagabo 1.138, abagore 977, abana b’abahungu 749 n’abana b’abakobwa 763.

Impunzi ziri mu mijyi n’ahandi ni 11.707 zigizwe n‘abagabo 5.457, abagore 2.718, abana b’abahungu 1.842 n’abana b’abakobwa 1.690. Muri rusange impunzi zose zari 135.952.

Kugeza ku wa 10 Ukwakira 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi 137.773 zirimo Abanye-Congo 83.923, Abarundi 52.614 n’abandi bo mu bindi bihugu 1.236.

Umurungi yavuze ko Komisiyo yagenzuye uko uburenganzira bw’impunzi bwubahirizwa mu by’imbonezamubano na politiki no mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco mu nkambi z’impunzi, hanze yazo no mu nkambi z’agateganyo.

Ku bijyanye n’uburenganzira bwo kuva no kujya aho ushaka, yasanze impunzi zifite uburenganzira busesuye bwo kuva no kujya aho zishaka mu Rwanda.

Ati “Nta ruhushya rusabwa impunzi mu gusohoka no kwinjira mu nkambi. Impunzi kandi ishobora gusohoka ikajya hanze y’Igihugu uretse igihugu yahunze. Mu gusohaka mu Gihugu zifashisha urwandiko rw’inzira rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka.”

Yemeje ko impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi bafite ibyangombwa bibaranga.

Abafite sitati y'ubuhunzi bageze igihe cyo gufata indangamuntu y’impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi bafite uruhushya rw’agateganyo rwo kuba mu Gihugu, kandi indangamuntu y’impunzi isigaye imara imyaka 10, aho kuba 5 nk’uko byahoze.

Ikindi cyagaragajwe ni uko impunzi zifite indangamuntu y’impunzi zishaka gushyingirwa zibyemererwa mu gihe zujuje ibisabwa mu mategeko y’u Rwanda, bigakorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere mu ifasi ziherereyemo.

Mu birebana n’ubutabera buhabwa impunzi, Komisiyo yasanze impunzi zunganirwa mu nkiko mu gihe zagize ibibazo byerekeranye na sitati yazo y’ubuhunzi cyangwa zishinjwe ibyaha, zibifashijwemo n’Umuryango witwa Prison Fellowship Rwanda.

Ku bijyanye n’umutekano, Umurungi yavuze ko Komisiyo yasanze umutekano w’inkambi urindwa na Polisi ndetse n’impunzi ubwazo zikora amarondo yo kwirindira umutekano.

Hari kandi Agashami ka Polisi n’Ubugenzacyaha bashinzwe gukurikirana ibyaha bishobora kuhakorerwa.

Yasabye ko inkambi ya Mahama yakwitabaho kuko hari igice byagaragaye ko kidafite umuriro kandi n’umuhanda uganayo utameze neza ku buryo ushobora guteza umutekano muke ku bawukoresha.

Mu nkambi z’impunzi kandi komisiyo yasanze izishoboye gukora zibeshaho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa, rishingiye ku bushobozi rifite ubu, rigenera amafaranga y’ingoboka impunzi zitishoboye mu byiciro bitatu, ari byo: abakennye cyane bahabwa buri kwezi hagati ya 5.600 Frw ku muntu, impunzi zidakennye cyane zihabwa hagati ya 2.800 Frw ku muntu.

Yemeza ariko ko hari bamwe mu baba mu nkambi z’impunzi babayeho mu mibereho igoye, by’umwihariko abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bitewe n’amikoro.

Komisiyo kandi yemeza ko yasanze imishinga y’ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori yaragize uruhare rukomeye mu rwego rwo kuzamura imibereho y’impunzi mu nkambi zose.

Yasanze hari abafashe inguzanyo ziciriritse mu bigo by’imari bashobora gukora ubushabitsi.

Iyi komisiyo kandi yagaragaje ko u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwazo ku burezi, ku murimo, ubuzima, n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yagaragaje ko u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw'impunzi
Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yagaragaje ko u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw'impunzi
Impunzi zakoze imishinga y'iterambere zishimira uko u Rwanda ruha amahirwe buri wese
Impunzi zakoze imishinga y'iterambere zishimira uko u Rwanda ruha amahirwe buri wese
Amashuri yagiye ashyirwaho hafi y'inkambi z'impunzi afasha abo mu nkambi kwiga
Amashuri yagiye ashyirwaho hafi y'inkambi z'impunzi afasha abo mu nkambi kwiga
Hari impunzi zakoze imishinga y'ubworozi mu kwiteza imbere
Hari impunzi zakoze imishinga y'ubworozi mu kwiteza imbere
TSS Mugombwa yigwamo n'abarimo impunzi
TSS Mugombwa yigwamo n'abarimo impunzi
Abo mu nkambi nabo bafashwa kwiga kandi bikabagirira umumaro
Abo mu nkambi nabo bafashwa kwiga kandi bikabagirira umumaro
Inkambi ya Mugombwa icumbikiye abanye-Congo batari bake
Inkambi ya Mugombwa icumbikiye abanye-Congo batari bake
Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe
Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe
Abo mu nkambi bagira n'amarushanwa y'imikino
Abo mu nkambi bagira n'amarushanwa y'imikino