Ni nyuma y’uko uyu muryango utangije gahunda yo kohereza abarimu b’Igifaransa mu Rwanda kuva muri 2020.
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Imicungire y’Abarimu muri REB, Mugenzi Léon, yabwiye RBA ko abarimu boherejwe na Francophonie kwigisha Igifaransa batanze umusanzu ukomeye mu burezi bw’u Rwanda.
Ati “Abarimu iyo baje nta rundi rurimi baba bavuga uretse Igifaransa, bagafasha bagenzi babo bari hano b’Abanyarwanda kwigisha neza ururimi rw’Igifaransa. Bagategura isomo, bakagaragaza uko baryigisha neza ariko cyane cyane kugira umwanya wo kuvuga ururimi rw’Igifaransa.”
Yagaragaje ko kuri ubu mu mashuri hashyizweho amahuriro y’abanyeshuri ‘club’ yo kuvuga Igifaransa ndetse hasigaye hanategurwa amarushanwa yo kuvuga urwo rurimi mu rwego rw’amashuri kandi bifasha mu kuzamura ubumenyi mu rurimi.
Ati “Abarimu baje kugira ngo badufashe ururimi rw’Igifaransa rwongere ruvugwe, abantu banarutinyuke. Impamvu nyamukuru yo kubazana ntabwo ari ukugira ngo bagume hano cyangwa bajye bahora baza buri gihe ahubwo ni ukugira ngo badufashirize bagenzi babo bari hano bigisha Igifaransa bagere ku rwego rwiza. Mu gihe tuzaba tumaze kubona abarimu bashobora kwigisha Igifaransa neza, bagenzi babo bava muri OIF babafashije, tuzavuga ko ubwo bufasha baduhaga buzahagarara ariko urugendo ruracyahari kugira ngo tugere ku rwego twifuza.”
Abanyeshuri nabo bagaragaza ko bishimira uruhare rw’abo barimu kuko babafasha kurushaho kumenya igifaransa nk’uko abo mu Ishuri Nderabarezi rya Nyamata mu Karere ka Bugesera babivuga.
Kwizera Uwayo Belamy yagize ati “Uburyo [uyu mwarimu] akoresha mu kwigisha buradufasha, amashusho akoresha, inyandiko azana kugira ngo buri wese abashe kuba yatahana ikintu cyangwa twakungura ubumenyi buradufasha cyane.”
Mugenzi we yakomeje ati “Niba tugiye kwiga nk’umwandiko mushya, usanga azanye amashusho, akagusomera, mugasoma umwandiko mugenda muhuza na ya mashusho. Ikindi kintu nakunze nacyo cyadufashije cyane ni uko mu gihe turi kwiga nta rundi rurimi twemerewe gukoresha uretse Igifaransa gusa.”
Umwarimu w’Igifaransa muri TTC Nyamata woherejwe n’Umuryango wa OIF, Eman Safwat, yemeza ko bahitamo gukoresha uburyo bugezweho kandi bushobora gutanga umusaruro mu kwigisha.
Yagize ati “Nkoresha uburyo bugezweho kandi butanga umusaruro. Nk’intego yanjye ngaharanira ko abana bamenya kuvuga no kwandika Igifaransa kandi ntibisigana no gusoma. Mfite inyandiko zirenga 300 z’abana biga indimi hano. Nahisemo gukorana n’abiga mu mwaka wa mbere w’amashuri nderabarezi mu rwego rwo kubafasha gushyira imbaraga mu gifaransa kurusha abo mu bindi byiciro byo hejuru yabo.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ishuri Nderabarezi rya TTC Nyamata, Munyaneza Alphonse, na we yemeje ko abarimu boherejwe na OIF bafashije mu kuzamura ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa no kuzamura urwego rw’abarimu b’Abanyarwanda barwigisha.
Kuva iyi gahunda yatangira u Rwanda rumaze kwakira abarimu baturutse muri uyu muryango 125 bigisha Igifaransa hirya no hino mu mashuri yiganjemo amashuri Nderabarezi.
Guhunda ya OIF yo kohereza abarimu b’Igifaransa mu bihugu binyamuryango imaze kugezwa mu Rwanda, Ghana no muri Seychelles ndetse n’ibindi bihugu byatangiye kwandika gusaba kugezwemo iyo gahunda.






Ibitekerezo 0