00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimye uruhare rwa Kaminuza ya UGHE mu guteza imbere ubuvuzi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimye uruhare rwa University of Global Health Equity, UGHE, imaze imyaka 10 itanga uburezi mu Rwanda, asaba abayirangijemo kugira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi muri Afurika.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mutarama 2026, ubwo Kaminuza ya UGHE University of Global Health Equity, yizihizaga imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda, mu birori byabereye ku Ishami ry’iyi kaminuza riherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

Ni ibirori byahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 78 ba UGHE barimo n’abaganga (medical doctors) 30 bari bamaze imyaka irenga itandatu bahabwa amasomo batangiye mu 2019.

Abarangije amasomo yabo barimo abaturutse mu bihugu birindwi bya Afurika na kimwe cy’i Burayi.

U Rwanda rwashimye abafatanyabikorwa bakomeje kuruba hafi mu rwego rw’ubuvuzi nka Partners in Health, The Bill& Melinda Gate, Mastercard Foundation.

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yatangaje ko u Rwanda rushima umuhate wa Dr. Paul Farmer (witabye Imana mu 2022), wagize uruhare mu ishingwa ry’iyo Kaminuza.

Ati “Icyerekezo ni cyo cyabaye umusingi w’iyi Kaminuza kandi ruzahora ruzirikanwa. Dr Farmer yabashije gushinga umuryango w’ubugiraneza no gutanga ubuvuzi mu buryo bugera kuri buri wese kandi n’ihame rikomeje kuyobora iri hame mu kugera ku iterambere ry’ubuvuzi.”

Yagaragaje ko kuva Kaminuza yashingwa yigaragaje nk’itanga ubumenyi bwihariye kandi igategura abakozi bakora mu nzego z’ubuvuzi mu buryo bw’ubumenyi bugezweho.

Yeretse abarangije ko binjiye ku isoko ry’umurimo mu gihe kigoye, mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga aho indwara z’ibyorezo ziyongera, abakozi bake mu rwego rw’ubuvuzi n’ibibazo by’ingengo y’imari kandi byose bisaba ibisubizo birambye.

Ati “Gukemura neza izo mbogamizi bisaba ibirenze ubumenyi mu by’ubuvuzi, ahubwo bisaba kumva neza politiki, imicungire myiza, amakuru no gushyira mu bikorwa, n’ubushobozi bwo guhindura inyigo mu bikorwa. Amasomo mwahawe rero yarabateguye kuri izo nshingano.”

Yashimangiye ko iterambere rya Afurika rizashingira kuri sisitemu zikomeye kandi zirambye, zishyigikiwe n’abakozi bafite ubumenyi kandi babazwa inshingano.

Ati “Ni yo mpamvu u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo ruri gushora imari mu kwagura uburezi bw’ubuvuzi mu ngeri zose, no guharanira abakozi binyuze mu bigo biri ku rwego mpuzamahanga nka UGHE.”

Yasabye abarangije amasomo yabo kurangwa n’ubunyangamugayo, gukora kinyamwuga, gufata ishingano, gukorana n’abandi no gutanga serivisi nziza.

Umuyobozi w’icyubahiro wa UGHE, Dr. Jim Yong Kim, yashimiye abasoje amasomo mu bijyanye n’ubuvuzi, agaragaza ko nubwo rwari urugendo rutoroshye ariko barwitwayemo neza, anashimira Guverinoma y’u Rwanda yatumye bishoboka nyamara ahandi byari bigoranye.

Ati “Ibibazo by’ubuzima bikomeje kugora Afurika, bikwiriye abaganga batojwe neza ku rwego rw’Isi [...]. Abazabakurikira bazabareberaho bumve neza icyo bisobanuye kuba aha. Ibyo mukora ni ingirakamaro ku hazaza h’urwego rw’ubuvuzi muri Afurika.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Prof. Philip Cotton yavuze ko ntako bisa kuba nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe ubu, bashyize hanze abaganga bahawe ubumenyi bwifuzwa, byose bishingiye ku bitambo by’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rubohorwe.

Dr. Mizero Florence na we yagaragaje ko bishimira ikirenze impamyabumenyi, ahubwo bishimira n’urugendo rwaranzwe no kugira intego, abantu no kwizerera mu bishoboka.

Ati “U Rwanda rwubatse urwego rw’ubuvuzi kuva ku busa kugeza aho rugeze uyu munsi, ubu rukaba ari intangarugero ku mugabane mu bijyanye no kugeza serivisi ku baturage bose, ubuzima butangirwa hasi, kwitegura ibyorezo, ni urugero rwiza ko iyo ubuyobozi bufite intego bukita ku baturage, iterambere rirashoboka.”

Dr Mizero yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame bworohereza ibigo nka UGHE, ubundi bigatanga umusaruro.

UGHE yashyize ku isoko ry'umurimo abamaze imyaka itandatu bayigamo ibijyanye n'ubuvuzi
Abanyeshuri barangirije muri UGHE baturutse mu bihugu umunani bitandukanye
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yashimye UGHE ku ruhare rwayo mu buvuzi
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yageraga kuri UGHE
Abarangije amasomo yabo biyemeje kuzakora kinyamwuga
Abarangije amasomo yabo bishimiye ubumenyi bahawe na Kaminuza ya UGHE
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abarangije amasomo yabo kuzakora kinyamwuga
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka abakora mu rwego rw'ubuvuzi bafite ubumenyi bukenewe
U Rwanda rwashimye uruhare rwa Kaminuza ya UGHE mu guteza imbere ubuvuzi

Special pages