00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashoye miliyari zirenga 8 Frw mu kugura pomme hanze mu myaka itanu

Pomme ziza mu mbuto zikunzwe cyane mu Rwanda nyamara zitahahingwa, ibituma buri mwaka igihugu gitanga akayabo mu kuzigura mu mahanga.

Nubwo ubuhinzi bwa pomme bwatangiye kugeragezwa mu Rwanda, ntabwo umusaruro urazamuka cyane ku buryo igihugu kitazongera gutumiza izi mbuto hanze.

Kugira ngo uhinge imbuto za pomme bisaba ahantu hakonja cyane niyo mpamvu bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda bagerageje ubu buhinzi badakunze guhirwa nabwo kubera ko hakunze kurangwa n’ubushyuhe kurusha ubukonje.

Ibi bishimangirwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko urubuto rwa pomme ruri mu mbuto u Rwanda rutangaho amafaranga mu kurutumiza hanze y’igihugu.

MINICOM igaragaza ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwashoye miliyoni 6,109$ mu gutumiza hanze pomme zingana na toni 5000.

Mu 2020, u Rwanda rwatumije pomme toni 863 zatanzweho ibihumbi birenga 756$, mu 2021 hatumijwe izigera kuri toni 929 zatanzweho ibihumbi birenga 914$.

Iyo mibare yakomeje kwiyongera kuko mu 2022 hatumijwe pomme zingana na toni 1.085 zatanzweho miliyoni 1,278$, mu 2023 hatumijwe toni 1.310 za pomme zishyurwa miliyoni 1,377$.

Ni mu gihe mu 2024 u Rwanda rwatumije mu mahanga toni 1.612, zishyuwe miliyoni 1,782$.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kurya imbuto nka pomme bigira umumaro ukomeye mu kurinda umubiri w’umuntu indwara zitandukanye cyane cyane ko zikungahaye kuri ‘fibre’ igabanya ibinure mu mubiri w’umuntu.

Urubuto rwa pomme rwifitemo kanid intungamubiri ya Vitamin C igira uruhare mu kurinda indwara z’umutima ndetse n’izindi nyungu nyinshi zifasha umubiri.

U Rwanda rwashoye miliyari zirenga 8 Frw mu kugura pomme hanze mu myaka itanu

Special pages