Iki gikorwa cyabaye ku wa 25 Ukwakira 2025 ku Cyicaro Gikuru cya RIB.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X bugira buti “U Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu. Izi modoka zafatiwe ku mipaka ya Gatuna, Rusumo na Bugarama mu bihe bitandukanye ubwo zabaga zinjiye mu Rwanda zivuye mu bihugu bituranyi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Interpol mu Rwanda, n’Ishami ry’Ubutwererane Mpuzamahanga, Antoine Ngarambe ni we wari uhagarariye RIB, mu gihe Afurika y’Epfo yari ihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe Iperereza ku Binyabiziga Mpuzamahanga byakoreweho ibyaha, Lt. Col. Brian Butana Mashingo
Mu 2024, ubwo Interpol yizihizaga imyaka 50 itangiye gukorera mu Rwanda, Ngarambe yabwiye IGIHE ko hari byinshi byakozwe birimo no kwimakaza ikoranabuhanga rituma bashobora gufata ibintu bitandukanye biba bishakishwa.
Ati “Hari sisiteme ya i247 duhererekanyamo amakuru y’abanyabyaha kugira ngo bashakishwe cyangwa kugira ngo tubashake. Ariko si byo byonyine, harimo ibintu bitatu dukora, ari byo gucunga ayo makuru, ni ukuvuga kuyakira no kuyohereza arimo ayo gusaba ubufasha bushingiye ku bugenzacyaha, ari yo kuvuga ibikorwa bifitiye inyungu abanyamuryango cyangwa gutanga amakuru afasha abanyamuryango.”
Yasobanuye ko “Iriya sisiteme idufasha kugenzura ku mipaka niba abinjira n’abasohoka badashakishwa na Interpol. Dushakisha abantu cyangwa imodoka cyangwa ibyangombwa byatakaye cyangwa byibwe.”
Interpol ishami ry’u Rwanda kandi ishyira amakuru muri sisiteme [data base] ya Interpol.
Ati “Iyo dufite amakuru y’abanyabyaha bashakishwa, ibyangombwa bishakishwa, imodoka yibwe, iyo dufite umuntu dushaka kurangisha yaba ari umwana cyangwa umuntu mukuru ariko ku mpamvu zitandukanye yabuze ni hariya muri sisiteme.”
Interpol yatangiye mu 1924, ariko ibihugu byari biyigize byari bikeya. Yagiye ikura kugeza aho u Rwanda rwinjiriyemo mu 1974.
Kuva mu 2016 kugeza muri Kanama 2024, Interpol Rwanda yafashe imodoka 49 zari zibwe mu bihugu by’amahanga zigezwa mu Rwanda, muri zo 41 zasubijwe benezo. Icyo gihe izo bari bagitegereje ko ibihugu byazibwemo biza kuzitwara harimo izo muri Tanzania, Afurika y’Epfo, Canada no muri Suede.








