Ni imurikagurisha rigiye kubera mu Murwa Mukuru Islamabad kuva ku wa 29-30 Mutarama 2026, ryari rigamije kwerekana ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda.
Minisitiri w’Inganda n’u Bucuruzi, Prudence Sebahizi, yabwiye abashoramari bo muri Pakistan ko imiryango ifunguye mu Rwanda mu bijyanye n’ubucurizi n’ishoramari.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza ku muntu ushaka gukorera ubucuruzi muri Afurika kuko bifasha uwashoyeyo imari kugeza ibicuruzwa bye ahandi hose muri Afurika biturutse mu Rwanda.
Ati “Turi hagati muri Afurika, dufite ubushobozi bwo kugera ku isoko ryo muri Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika rishobora kugera ku barenga miliyari 1,2.”
Minisitiri w’Ubucuruzi wa Pakistan, Jam Kamal Khan, yagaragaje ko Pakistan yiteguye gukorana n’u Rwanda mu bijyanye no gutunganya ibiva mu buhinzi (agro-manufacturing), impu, kongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.
Ati “Amaherezo abari mu bucuruzi ni bo bazaba ari igice cy’ingenzi cyo kugira ngo ibi byose bigerweho.”
Akomeza avuga ko Pakistan igiye korohereza ibicuruzwa biva mu Rwanda nk’ikawa kwinjira muri iki gihugu.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Harerimana Fatou, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, abacuruzi mu nzego zitandukanye n’abandi.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda agarubutse kuko nko mu 2025, iyoherejwe mu mahanga yinjije arenga miliyari 216 Frw avuye kuri miliyari zirenga 129 Frw yinjije mu 2024.
Imibare ya NAEB igaragaza ko mu wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860, ivuye kuri toni 17.142 rwoherejeyo mu 2024.







