Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Yagaragaje ko bitangaje kubona amajwi y’imiryango mpuzamahanga azamuka ari uko AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kwirwanaho kandi n’u Rwanda rugashinjwa kubigiramo uruhare.
Yagize ati “U Rwanda rutungurwa no kubona ko nubwo umuryango mpuzamahanga wari waramenyeshejwe neza kandi ufite n’uburyo bwawo bwo gukurikirana ibyabaye, amajwi yatangiye kumvikana ari uko AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kwirwanaho.”
Yakomeje ati “Igitangaje kurushaho ni uko uyu munsi Itsinda Mpuzamahanga ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari ryasohoye itangazo rishinja AFC/M23 n’u Rwanda, ridashyizemo na hamwe ingingo n’imwe ivuga ku bitero by’indege nto za RDC n’ibikorwa bya gisirikare byakozwe n’ingabo zayo.”
Yakomeje agaragaza ko kuva amasezerano y’amahoro yashyirwaho umukono muri Kamena, ibintu muri RDC byakomeje kurangwa no kongera ibikorwa bya gisirikare, imvugo z’urwango, no gutoteza Abanye-Congo b’Abatutsi.
Ati “Nta n’umunsi n’umwe zigeze zihagarika imirwano kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono, ndetse na mbere yayo, ubwo ibirindiro bya AFC-M23 bitari bigiterwa n’indege z’intambara za RDC n’indege nto zitagira abapilote (attack drones). Ingabo za Congo zageze n’aho zigaba ibitero ku bikorwa bya gisivile, nk’inganda.”
Yakomeje ati “Ibi ntibishobora gufatwa nk’impanuka, kuko izo ndege zitera zihora zigaba ibitero hashingiwe ku makuru y’aho zigomba kwibasira. Nk’uko mubizi, ibi ni ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yemerewe i Washington n’i Luanda. Ikirenzeho kandi giteye impungenge ni ibisasu bigabwa ku baturage buri munsi, cyane cyane mu midugudu y’Abanyamulenge yo muri Kivu y’Amajyepfo.”
Yavuze kandi ko Kwinjira muri RDC kw’ingabo z’u Burundi, ubu zigera kuri 20.000, byabaye ikintu gikomeza guteza umutekano muke no gukomeza ikibazo.
Yerekanye ko u Rwanda ruhangayikishwa n’amakuru y’ifatwa ry’abantu bazira ko ari Abatutsi, iyicwa ryibasira ubwoko bumwe, ibitero by’intwaro ziremere kuri Minembwe, kubuza abasivile kugera kuri serivisi z’ibanze nk’amasoko hagamijwe kubicisha inzara bikozwe n’ingabo z’u Burundi.
Ati “Kwita ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri RDC y’iburasirazuba “ingabo zatumiwe” ntibishobora kuba urwitwazo rwo gusobanura ihohoterwa rikorerwa abasivile b’inzirakarengane.”
Yongeye kwibutsa ko RDC yatangaje ku mugaragaro ko itazubahiriza agahenge, ko ahubwo izakomeza imirwano igamije kwisubiza ibice bigenzurwa na M23, nubwo inzira y’amahoro ikomeje.
Yashimangiye kandi ko nta n’umunsi n’umwe u Rwanda rutagaragaje impungenge zarwo mu biganiro by’ubuhuza, haba ku banyamabanga ba Leta, intumwa zidasanzwe z’ibyo bihugu mu Karere k’ibiyaga bigari ndetse n’abambasaderi babyo.
Nduhungirehe kandi yongeye kwibutsa ko mu Ugushyingo impande zombi zemeranyije guhagarika ibitero byo mu Kirere, u Rwanda na rwo rwemera gukuraho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi ariko ayo masezerano akomeza kurengwaho nkana n’uruhande rwa RDC.
Ati “Ako kanya nyuma y’ayo masezerano, ibitero byo mu kirere byahise bisubukurwa. Ikindi kandi, nta tangazo na rimwe ryatanzwe n’Inama ishinzwe Umutekano ku Mupaka, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Itsinda Mpuzamahanga ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari, cyangwa ikindi gihugu gikomeye gihagarariwe hano mu Rwanda, ryamaganye uku kurenga ku gahenge bikorwa na Leta ya RDC.”
Yemeje ko agahenge gashyirwa mu bikorwa n’impande ebyiri zihanganye kandi agamije gucecekesha imbunda bityo atareba uruhande rumwe.
Ati “Agahenge ni amasezerano hagati y’impande ebyiri zihanganye agamije gucecekesha imbunda mu gihe hagikorwa ku gukemura amakimbirane. Mu yandi magambo, agahenge ntigashobora kubahirizwa n’uruhande rumwe gusa, mu gihe urundi ruhande rurenga ku masezerano nta nkurikizi.”
Yashimangiye ko iyo ingabo za Congo zemerewe kurenga ku gahenge uko zibishaka, AFC-M23 na yo igira icyo ikora mu kwirwanaho igamije guhagarika ibyo bitero igabwaho.
Ibihugu bitandukanye, Imiryango Mpuzamahanga byongeye kuvuga ku bitero bya AFC/M23 nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Uvira, igahagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bwakorerwaga Abanye-Congo bakorerwaga ihohoterwa rikabije n’Ingabo za Leta, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi.





