00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwavugutiye umuti ikibazo cy’ibitambaro bihenze rutumiza hanze

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbere gahunda yo gukurura abashoramari hagamijwe kuzamura ubukungu bw’abaturage ari nako inganda zikora ibikoresho bitandukanye birimo ibyuma, ibiribwa, imyambaro n’ibindi zigenda zitera imbere umunsi ku wundi utibagiwe n’izindi ziri kubakwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence, yavuze ko mu rwego rwo kongerera agaciro ibikoresho bijyanye n’imyambaro, hari kwigwa ku buryo bwo kujya bafata cotton yo muri Afurika ikurwemo indodo zizavamo ibitambaro bizajya byifashishwa mu gihugu bidatumijwe hanze.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko 40% ya cotton iri mu bihugu bibiri gusa muri Afurika, ari nayo mpamvu iyi gahunda igiye gutangira gukorwa mu Rwanda.

Yagize ati “Hari umushoramari dufite uzakorera mu Karere ka Bugesera mu cyanya cy’ubucuruzi. Ni we uzajya utunganya Cotton zo muri Afurika zikurwemo indodo zizavamo ibitambaro, nabyo bikorwemo imyenda, ibi bikazagabanya ibitambaro byajyaga bigurwa mu bihugu birimo n’u Bushinwa”.

Uretse imyambaro, hari gushyirwa imbaraga ku buryo kongerera agaciro ibikomoka k’ubuhinzi mbere y’uko bigera ku isoko. Iyo urebye mu bihugu byateye imbere usanga igihingwa kimwe gishobora kuvamo ubwoko bwinshi bw’ibiribwa. Ni yo aho kugira ngo haribwe umuceri gusa cyangwa imyumbati gusa ahubwo hakurwemo ubwoko bwinshi bw’ibiribwa mu gihingwa kimwe.

Si ibi gusa kuko hari no gushyirwa imbaraga mu nganda zikora amakaro hifashishijwe amabuye y’agaciro, harimo n’urwitwa Mountain Ceramic Company Ltd ruri mu Karere ka Muhangamu rwego rwo kongera ibikrwerwa mu gihugu.

Hari kandi n’uruganda rukora ibyuma rwitwa A1 iron and Steel ruri mu Karere ka Musanze, bikorwa mu mabuye nyuma yo kuyashongesha, hari n’uruganda rwatangiye gukora ibirahure binyuze mu gushongesha umucanga rukorera mu Karere ka Kicukiro gusa bo barakifashisha ibirahure byatumijwe mu mahanga, ariko hari kwigwa ku buryo iryo koranabuhanga rizakoreshwa nyuma bikajya bikorerwa imbere mu gihugu.

Ni mugihe, mu 2025 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zikorera imyenda imbere mu gihugu, ku buryo abo zambika bava kuri 5% by’Abanyarwanda bose, bakagera kuri 100%.

Kugeza ubu inganda zikora ibikoresho bitandukanye mu Rwanda zirenga 1300.

U Rwanda rwavugutiye umuti ikibazo cy’ibitambaro bihenze rutumiza hanze

Special pages