Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Nyafurika y’Ikoranabuhanga mu Buvuzi (Africa Health Tech Summit) yabereye i Kigali, yitabiriwe n’abashakashatsi, abashoramari n’abayobozi mu by’ubuvuzi n’ikoranabuhanga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Yakomeje ati “Hari ibintu bibiri byahinduye amateka y’ubuvuzi: kuvumbura urukingo mu 1796 no kuvumbura imiti yica mikorobi mu 1928. Icya gatatu, uyu munsi, ni ubwenge bw’ubukorano mu buvuzi,”

Dr. Nsanzimana yavuze ko iterambere rya AI riri guhindura uburyo abantu bavurwa, indwara zikagaragara mbere y’uko zifata umuntu, n’uburyo ibisubizo by’ubuvuzi bihita biboneka ku gihe.

Ati “Ubu dushobora gutahura indwara y’umutima mbere y’uko igufata, cyangwa kanseri mbere y’uko itangira gukwirakwira. Dushobora gutanga inama z’ubuvuzi kurusha uko byakorwaga n’abahanga benshi hamwe,”

Yavuze ko u Rwanda rwatangiye kubona umusaruro uva mu gukoresha ikoranabuhanga, yifashishije urugero rwa Zipline, gahunda y’u Rwanda yo gutanga amaraso n’imiti mu bitaro hakoreshejwe indege nto zitagira abapilote (drones), ubu iri gufasha kurokora ubuzima mu minota mike.

Ati “Mu ntangiriro abantu ntibabyemeraga. Bavugaga bati ‘bishoboka bite ko amaraso ava mu kirere agera ku bitaro?’ Ariko ubu ni ibisanzwe. Ibitaro byose by’icyaro birayabona kandi bigatabara mu gihe gito.”

Uretse ibyo, u Rwanda rwatangije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyabumenyi n’Ihererekanya ry’Amakuru mu Buzima (National Intelligence Centre for Health Data), gikurikirana amakuru y’ubuzima mu gihe nyacyo.

Iki kigo gifasha kumenya indwara mbere y’uko zikwirakwira, kandi kigaha Minisiteri y’Ubuzima ubushobozi bwo gukurikirana ibikorwa byose by’amavuriro mu gihugu.

“Ni uburyo bushya butuma dushobora kubona amakuru y’ukuri tutagiye ku bitaro byose. Ubu dushobora kumenya no gutabara kare, mbere y’uko ikibazo gikomera,”

Yavuze ko nubwo AI ari amahirwe akomeye, ikoranabuhanga ritagira indangagaciro n’ubutabera rishobora guteza ingaruka mbi, bityo ko hakenewe n’abahanga mu kurikoresha uko bikwiye na politiki zirishyigikira.

Yasabye Afurika n’Isi yose kuva mu magambo ahubwo bagashyira mu bikorwa ikoreshwa rinoze ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.

Ati “Ikoranabuhanga riri hano, ubuzima ni ingenzi. Ni igihe cyo kuva mu magambo no kuzana ibisubizo. Tugomba gukora ibizatuma ejo hazaza haba heza, kandi dusigire abana bacu Afurika itekanye kandi ifite ubuzima bwiza.”

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Prof Ozonnia Ojiello, yashimangiye ko u Rwanda ruri kugaragaza umusaruro uva mu bufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi.

Ati “Uburyo bwo gukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) n’amakuru menshi (Big Data), afasha mu gufata ibyemezo by’ubuzima rusange mu gihe nyacyo, ahindura uburyo bwo kwita ku buzima bukava ku buvuzi bwita ku kibazo kuko cyabaye ahubwo bugahinduka uburyo bwo kuburira no gukumira indwara hakiri kare.”

Yashimangiye ko “nta handi ubwo buryo bukora neza nko mu Rwanda rubikora kandi byahaye igihugu urubuga rwo guhanga udushya mu buvuzi.”

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Ntwali Ivan, yavuze ko ubufatanye ari bwo buzatuma umugabane wa Afurika ugera ku musaruro unoze wo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije wa Africa CDC, Dr. Raji Tajudeen, yavuze ko ibisubizo bizanwa no gukoresha ikoranabuhanga, AI n’ibindi bisaba gusenyera umugozi umwe kandi ko umugabane wa Afurika ugomba guharanira ko urwego rw’ubuvuzi rwimakaza ikoranabuhanga.

Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko ikoreshwa rya AI ari ikintu cy'ingenzi mu rwego rw'ubuvuzi
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko ikoreshwa rya AI ari ikintu cy'ingenzi mu rwego rw'ubuvuzi
Serivisi z'ubuvuzi muri Afurika zagaragajwe nk'izizazahurwa n'ikoranabuhanga
Serivisi z'ubuvuzi muri Afurika zagaragajwe nk'izizazahurwa n'ikoranabuhanga
Nsengimana Philbert yashimye umusaruro w'izi nama ziga ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buvuzi
Nsengimana Philbert yashimye umusaruro w'izi nama ziga ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buvuzi
Abitabiriye iyi nama banasabwe ko ibihugu byo muri Afurika byarushaho gukoresha ikoranabuhanga
Abitabiriye iyi nama banasabwe ko ibihugu byo muri Afurika byarushaho gukoresha ikoranabuhanga
Ibihugu bya Afurika byasabwe kwigiranaho no gusangira ubunararibonye
Ibihugu bya Afurika byasabwe kwigiranaho no gusangira ubunararibonye
Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni, Prof. Ozonnia Ojiello, yashimye uko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga
Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni, Prof. Ozonnia Ojiello, yashimye uko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Ntwali Ivan, yavuze ko ubufatanye ari bwo buzatuma umugabane wa Afurika ugera ku musaruro unoze wo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi
Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Ntwali Ivan, yavuze ko ubufatanye ari bwo buzatuma umugabane wa Afurika ugera ku musaruro unoze wo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi
Iyi nama yitabiriwe n'abarenga ibihumbi bibiri baturutse hirya no hino muri Afurika
Iyi nama yitabiriwe n'abarenga ibihumbi bibiri baturutse hirya no hino muri Afurika
Nsengimana Philbert n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga, Iradukunda Yves bakurikiye inama
Nsengimana Philbert n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga, Iradukunda Yves bakurikiye inama
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Amafoto: Kwizera Herve