Uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa ku wa 10 Ukwakira buri mwaka, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Ibibazo byo mutwe biravurwa kandi bigakira, Dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza"
Raporo nshya y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima yagaragaje ko ku isi yose, abantu barenga miliyari imwe bafite indwara zo mutwe zitandukanye ziterwa n’ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Ibibazo bigaragazwa ku ikubitiro harimo ubushomeri, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihungabana rituruka ku bibazo byo mu miryango no guhezwa muri sosiyete.
OMS ivuga ko hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye no gutanga serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, aho zazamutse ku kigero cya 41% mu myaka ine gusa.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 bugaragaza ko umwe muri batanu, aba yarahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Muri ibyo bibazo ibyiganje cyane birimo ibituruka ku gahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga n’izindi ndwara zo mu mutwe.
Agahinda gakabije kari kuri 11,9%, ubwoba bukabije 8,1%, Ihungabana riri kuri 3,6%, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe buri kuri 1,3%, imyitwarire idasanzwe ibangamira abandi muri sosiyete ikaba kuri 0,8%, mu gihe imyitwarire iganisha ku kwiyahura igera kuri 0,5%.
Bipolar Disorder (uburwayi bwo mu mutwe butera impinduka zidasanzwe mu mitekerereze y’umuntu, imbaraga, urwego rw’ibikorwa n’ibindi yo iri kuri 0,1%.
Igice cya kabiri kigizwe no gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga biri kuri 1,9% mu gihe uburwayi bw’igicuri buri ku kigero cya 2,9%.
Imibare y’abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hashingiwe ku myaka igaragaza ko abafite hagati y’imyaka 26-35 ari 21%, abafite imyaka 45-55 bangana na 26,9%. Aba nibura baba baragize iki kibazo rimwe mu buzima bwabo.
Zimwe mu mpamvu ziza ku isonga mu kuba intandaro y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo imiterere y’abantu muri rusange, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, amakimbirane yo mu miryango n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Nko ku bijyanye n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, mu myaka 10 ikoreshwa ry’inzoga ryariyongereye riva kuri 41,3% rigera kuri 48,1%. Intara y’Amajyaruguru ikaba iri imbere na 56%, Amajyepfo ni 51,6%, Uburengerazuba ni 46,5%, Iburasirazuba ni 43,9% mu gihe Umujyi wa Kigali ari 42,0%.
Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bavuga ko bazakomeza kongera imbaraga mu gutanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima no mu mashuri hagamijwe kugira ngo abantu bivuze kare.





