Aba bapolisi 160 bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, ku wa 10 Gashyantare 2026.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri X, buvuga ko abahanuwe bagiye gusimbura abari bamaze umwaka mu kazi.
Iti “Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.”
CP Vincent Sano yasabye abagiye kujya muri ubu butumwa bw’amahoro kuzatera ikirenge mu cy’abababanjirije kugira ngo bakomeze guhagararira neza u Rwanda muri Sudani y’Epfo.
Basabwe kurangwa n’ubunyamwuga, gukorana ubushake n’ikinyabupfura mu kazi bazakorera muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.
Mu 2015 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho kuri ubu habarizwa amatsinda abiri y’abapolisi akorera Malakal no mu murwa mukuru Juba.








