00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse abapolisi bashya barenga 1.900 (Amafoto)

Abapolisi bato bashya 1.903 barimo abakobwa 359 n’abahungu 1.544, barangije amahugurwa n’imyitozo bibinjiza muri Polisi y’u Rwanda.

Aba bapolisi bashya binjijwe mu mwuga kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, nyuma y’amasomo bari bamazemo amezi umunani mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abapolisi bato barangije amasomo ari 1903 barimo 40 bazahabwa Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS), n’abapolisi 178 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze aho bari no kwigira kaminuza mu mashami anyuranye.

Yakomeje avuga ko abatorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari batangiye amahugurwa tariki ya 17 Mata 2025 ari 1.748, abasoje bakaba ari 1.725, kuko abagera kuri 23 batashoboye gusoza aya mahugurwa kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Ati “Mu gihe bamaze bari hano bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye bizabafasha mu kazi kabo ka gipolisi mu rwego rw’abapolisi bato. Bize gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva amabwiriza, akarasisi, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze mu baturage, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, gucunga umutekano wo mu muhanda n’andi. Bahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.’’

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyerekezo cyiza n’ubushobozi ahora ashakira iyi Minisiteri n’inzego z’umutekano kugira ngo zishobore kuzuza neza inshingano zo gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’imitungo yabo.

Yavuze ko Abanyarwanda babuze umutekano igihe gihagije ndetse banabona ingaruka zabyo ari na yo mpamvu bakwiriye kuwucunga cyane.

Ati “Uyu munsi turishimira ko umutekano uhagaze neza muri rusange ariko hari ibyaha n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage bikigaragara birimo ubusinzi n’ingaruka zabwo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Dufite inshingano zo gukumira no kurwanya birushijeho kugira ngo umuturage dushinzwe akomeze kuba mu gihugu yishimiye.’’

Minisitiri Biruta yavuze ko abanyabyaha bakomeje guhindura amayeri ariko ko n’inzego z’umutekano ziticaye, asaba abasoje amahugurwa gufatanya n’inzego basanze mu gukomeza gusigasira umutekano.

Ati “Muzarangwe n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda aho muzaba muri hose. Muzakomeze kandi ubufatanye n’izindi nzego, mushyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose kuko ibyiza by’abaturarwanda nibyo twese duharanira.’’

Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri aya mezi 12 Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari ryahuguye Abapolisi na Dasso bagera ku 8529 mu mahugurwa n’amasomo atandukanye yari agamije kubongerera ubumenyi n’ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta bari kumwe na CP Robert Niyonshuti
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yageze ahabereye ibirori ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, ACP Kanyamihigo Innocent
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, CG Felix Namuhoranye ndetse na Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta
Imodoka zari zitwaye ibendera ry'Igihugu nta muntu uyigira mu nzira
Minisitiri Biruta yasabye abarangije aya mahugurwa kuzitwara neza bakirinda icyahungabanya umutekano w'abaturage
Minisitiri Biruta yafatanye ifoto n'abapolisi bashya basoje amasomo
Minisitiri Biruta yashimiye umunyeshuri witwaye neza mu mahugurwa n'amasomo abinjiza muri aka kazi
Berekanye uko bamwe mu baturage bigaragambya baba bameze n'uko bashobora guhosha iyo myigaragambyo
Aha bari bari guhabwa amabwiriza y'uburyo bagiye kurwanya imyigaragambyo
Abapolisi bato bashya bifashishije imodoka zidasanzwe mu guhosha imyigaragambyo
Abari bagiye guhosha imyigaragambyo berekanye ko batojwe kugendera ku ndangagaciro
Abapolisi bashya batojwe uburyo bwo guhosha imyigaragambyo
Abapolisi bashya berekanye ubuhanga mu kwitabara badakoresheje intwaro
Abapolisi bashya berekanye ubuhanga mu kurwanisha amaboko
Abapolisi bashya berekanye ubuhanga bize mu kumashya bakoresheje intwaro
Berekanye ubuhanga mu kurasa kure ndetse no mu kurasa hafi bifashishije imbunda zitandukanye
Bakoze akarasisi kanogeye ijisho, berekana byose bazi mu kurinda umutekano
Abapolisi bato bakoze akarasisi mu buryo bushya, aha bagendaga gake bagenda banyura imbere y'abayobozi
Akarasisi kari kanogeye amaso

Special pages