00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda, UNIDO na Pologne mu bufatanye bugamije kongera ubushobozi bwo gukumira ibiza

Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Inganda (UNIDO), kuri uyu wa Gatatu batangiye ubufatanye ku mushinga ugamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gukumira no guhangana n’ibiza bikomoka ku nganda n’ibiterwa n’ikirere.

Ni umushinga watewe inkunga na Guverinoma ya Pologne. Amasezerano yashyizweho umukono ku wa 12 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cya UNIDO i Vienne.

Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa UNIDO, Gerd Müller, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni, Ambasaderi Marek Szczygieł uhagarariye Pologne muri UNIDO n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ikoranabuhanga ya Pologne.

Müller yavuze ko iyi ari intangiriro y’ubufatanye bw’impande eshatu kandi ko bazakora ibishoboka byoze mu gushaka ibisubizo bifatika mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati “Uyu munsi ntabwo ari ugusinya gusa inyandiko, ahubwo ni intangiriro y’ubufatanye bugizwe n’impande eshatu; Pologne nk’umuterankunga mushya, UNIDO ifite ubumenyi bwihariye mu by’ikoranabuhanga, n’u Rwanda ruri mu rugendo rwo kubaka iterambere rirambye kandi rihangana n’ibiza.’’

Akomeza agira ati ’’Twese hamwe tuzashakira hamwe ibisubizo bifatika bizamura imibereho y’abantu kandi byubaka ejo hazaza heza kandi harambye.”

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na UNIDO ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu binyuze mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya Inkongi n’Ubutabazi [Fire & Rescue Brigade].

Ni umushinga kandi ufite intego yo kongera ubushobozi bw’inzego, bwo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bushobozi n’ingaruka z’ibiza, no gutegura uburyo bwo kunoza ibikorwa byo kurwanya inkongi no gutabara mu gihe habaye ibiza.

Hazabaho kandi igice cya kabiri cyawo cyo kubaka ubushobozi bwihariye no gutanga ibikoresho byihariye byo kurwanya inkongi.

Ambasaderi Bakuramutsa yavuze ko uyu mushinga ari urugero rufatika rw’ubufatanye mpuzamahanga bushyigikira intego z’iterambere ry’igihugu.

Ati “Uyu mushinga ugaragaza amahame y’ubufatanye mpuzamahanga asobanura imiyoborere y’ukuri. Ufitanye isano n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yacu ya NST2 n’Icyerekezo cya 2050, cyane cyane mu kubaka ubukungu bushingiye ku nganda zigezweho kandi zitangiza ibidukikije.”

Amb. Szczygieł yashimangiye ko Pologne yitaye cyane ku bufatanye mu iterambere n’ibihugu bya Afurika.

Ati “Pologne iha agaciro gakomeye ubufatanye mu iterambere n’ibihugu bya Afurika, kandi uyu mushinga usinywe uyu munsi, uzashyirwa mu bikorwa na UNIDO, ni urugero rubigaragaza.”

Yibukije ko Pologne iherutse gukorana na UNIDO mu bihugu nka Tajikistan, Moldova na Georgia.

Ku bufatanye n’u Rwanda, UNIDO na Pologne bateganya gushyiraho uburyo bw’imikoranire burambye bushingiye ku guhangana n’ibiza, guhanga udushya no guteza imbere inganda.

Inzego z'u Rwanda zizagira ubushobozi bwo guhangana n'ibiza byibasira inganda
Ubu bufatanye buzafasha u Rwanda guhangana n'ibiza
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb. Urujeni Bakuramutsa (uri hagati)

Special pages