Yerekanye ko ari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kugabanya ubucucike mu magororero hifashishijwe uburyo butandukanye burimo ishyirwa mu bikorwa rya Politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko.

Dr Biruta yabigarutseho kuri uyu wa 13 Werurwe 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y'ibikorwa by'umwaka wa 2024-2025.

Minisitiri Dr. Biruta yasobanuye ko intambwe ikomeje guterwa mu kugabanya ubucucike mu magororero igirwamo uruhare n’uburyo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko no gutanga ibihano bitari ugufunga gusa.

Ati “Hashyizwe mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ku ifungurwa ry’agateganyo ku bagororwa bujuje ibisabwa ndetse n’inkiko zigatanga ibindi bihano bitari ugufunga nk’uko amategeko abiteganya harimo n’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.”

Ibyo byatumye mu by’ukuri ubucucike bugabanyuka buva ku kigero cya 144% ubu tukaba tugeze ku kigero cya 97,7%.

Yakomeje agaragaza ko mu biri gufasha u Rwanda kugabanya ubucucike mu magororero harimo no kuba inzira y’ubuhuza iri kuyobokwa nk’inzira yo gukemura ibibazo by’amakimbirane aho kuyoboka inzira y’imanza z’urudaca.

Yongeyeho ati “Muri rusange kandi harimo ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha plea bargaining, byatumye ubucucike bugabanyuka, kandi hari n’abandi bagororwa bagiye gusohoka barangije ibihano byabo bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside nabo bamaze iminsi bategurwa…ku buryo bizagabanya ubucucike mu magororero yacu.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.

Minisitiri Dr. Biruta yasobanuye ko hari no gutegurwa uburyo abandi bujuje ibisabwa bashobora kwemererwa gufungurwa by’agateganyo kandi byagabanya ubucucike mu magereza.

Perezida w’iyo Komisiyo, Depite Madina Ndangiza, yashimye intambwe ikomeje guterwa mu kugabanya ubucucike mu magororero yo mu Rwanda.

Ati “Kuri twe turabona ko ibikwiye gukorwa bikorwa, ariko hari n’ibindi bikeneye ingengo y’imari. Nko kubibazo bijyanye na kasho z’ubugenzacyaha hari aho ibikorwaremezo bitaraboneka.”

Yanemeje kandi ko nubwo abantu baba barakoze ibyaha bakwiye gufungwa no kugororwa ariko mu buryo busigasira uburenganzira bwabo.

Yasabye ko hajya habaho igenzura mu magororero mu gihe hamwe hagaragaye ubucucike bwinshi ahandi budahari habaho kwimura abagororwa mu rwego rwo kubugabanya.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bugeze kuri 97,7%
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bugeze kuri 97,7%
Depite Madina Ndangiza yashimye imbaraga zikomeje gukoreshwa mu kugabanya ubucucike
Depite Madina Ndangiza yashimye imbaraga zikomeje gukoreshwa mu kugabanya ubucucike
Minisitiri Dr. Biruta yemeza ko hazakomeza gushyirwa mu bikorwa ingamba zigamije kugabanya ubucucike mu magororero
Minisitiri Dr. Biruta yemeza ko hazakomeza gushyirwa mu bikorwa ingamba zigamije kugabanya ubucucike mu magororero
Abadepite bagaragarijwe ko ingamba mu kugabanya ubucucike ziri gutanga umusaruro
Abadepite bagaragarijwe ko ingamba mu kugabanya ubucucike ziri gutanga umusaruro

Amafoto: Nzayisingiza Fidele