00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’abagizweho ingaruka n’Abanyarwanda b’ibyihebe

Mu bantu 25 u Rwanda ruherutse gutangaza ko bagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, umubare munini ni uw’ababarizwa muri FDLR, FLN, RNC n’indi mitwe ihora ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Isano aba bose bahuriyeho ni uko bakora ibishoboka byose ngo bahungabanye u Rwanda. Urugero nka RNC, kuva yashingwa, yagerageje ibikorwa byinshi byahungabanyije umutekano w’u Rwanda.

Kuva muri Werurwe 2010 kugera muri Mutarama 2013, ibyo bikorwa byari byinshi mu Rwanda. Muri iyo myaka, Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick bayoboraga umutwe w’iterabwoba wa RNC, bari barashyizeho abantu bo kubashakira nibura abahoze muri FDLR 100 bazajya bifashisha muri ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Mu bihe bitandukanye, IGIHE yagiye iganira n’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero bya hato na hato.

Mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi, herekanywe uruhare rwa RNC ya Kayumba Nyamwasa muri uyu mugambi. Byavuzwe ko muri Kamena 2013, abagize RNC na FDLR bahuriye ahitwa Mamba Point Bar mu Mujyi wa Kampala, bategura ibitero mu Mujyi wa Kigali mu gihe amatora y’abadepite yari ateganyijwe muri Nzeri, n’ibindi byagombaga kugabwa mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Muri grenade bateye mu Mujyi wa Kigali mu 2010, harimo iyatewe “Kwa Rubangura” mu Mujyi wa Kigali rwagati. Icyo gihe hari hagitegerwa imodoka zerekeza Kimironko, indi iterwa ahitwa “Chez Venant”, ahategerwaga tagisi zerekeza mu byerekezo bitandukanye by’umujyi. Iya gatatu yatewe muri gare nini ya Nyabugogo.

Ni ko byagenze no ku itariki ya 15 Gicurasi aho abantu babiri bapfuye, abandi bagera kuri 32 bagakomereka bikomeye kubera grenade yatewe na none mu mujyi rwagati. Si muri Kigali gusa hagiye haterwa grenade, kuko hari utundi turere zagiye ziterwamo nka Nyamagabe, Gisagara, Muhanga, Huye na Rubavu.

Mu Mujyi wa Muhanga ahazwi nko kwa ’Jacques’, ku itariki ya 24 Mutarama 2010 hatewe grenade ikomeretsa abantu 16, gusa hari bamwe bagiye bapfa nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Ku wa 11 Kanama 2010, mu masaha y'umugoroba nibwo mu Mujyi rwagati ahazwi nko kwa Rubangura hatewe ibisasu byakomerekeyemo abantu barindwi

Barahira Rwema Issa na Mukayiranga Annonciata ni bamwe mu bakomerekejwe na grenade zatewe mu Mujyi wa Kigali mu matariki atandukanye mu 2010. Bose ntibakomeretse bikomeye, ariko bafite ububabare baterwa n’uduce twa grenade twabinjiye, aho umwe agenda akababara, undi we twatumaga azana amashyira mu mugongo, ahari inkovu.

Rwema yakomerekejwe na grenade yatewe kwa Rubangura ku wa 19 Gashyantare 2010. Icyo gihe yari agiye gutega imodoka ngo atahe i Muhanga kuko yari amaze kugeza imuhira uwo yari yatwaye.

Ati “Nari natwaye umuntu bubyizi, namugejeje mu mujyi ngomba gutaha i Muhanga biba ngombwa ko musaba ko nataha. Nkiva aho kwa Rubangura, narakase ngiye kuzamuka ngana hafi y’ahari sitasiyo ya SP, ahakoreraga sosiyete zitwara abantu nka za Horizon n’izindi, ni bwo numvise akantu gaturitse abantu bariyamira, ndebye mbona umuriro uratse, grenade iraturika.”

Mukayiranga we yakomerekejwe n’iyatewe tariki ya 11 Nyakanga 2010. Icyo gihe yari yagiye mu mujyi gushaka ibizakenerwa mu bukwe bw’umuvandimwe we bwari bwegereje. Ubwo yari kwa Rubangura asoje ibyo yakoraga, yagize ingingimira mu mutima yibaza niba yatega moto atashye cyangwa niba yatega taxi voiture.

Ati “Taxi voiture ya mbere yaraje abantu barayirukankira barayintanga. Nsubira inyuma ndahagarara. Nyuma ndavuga nti ’Reka ntege moto burije’. Hari nka saa moya n’igice.”

“Moto ije ndayihagarika, umukobwa wari hafi yanjye aba arayintanze ayigiyeho. Ibyo ni byo naherutse. Ikintu cyahise gikubita, ariko hari umuntu wavugiye mu kabari hejuru ngo murapfuye, icyo nibuka ni uko uwo mukobwa yageze kuri moto ikintu kigaturika.”

Abantu bose ngo bahise bagwa hasi, aho yagaruriye ubwenge, yabonye “ya moto iri hasi, na wa mukobwa amaraso avirirana agomba kuba yari yacitsemo kabiri”.

Rwema ati “Byari biteye ubwoba, nanjye sinari nzi ko nafashwe na grenade mu mugongo. Numvaga nshyushye mu mubiri, umuntu wambonye kuri Horizon ni we wambwiye ko yamfashe mu mugongo kuko yabonye amaraso menshi. Yamfashe hafi y’urutirigongo.”

Mukayiranga yavuze ko bikimara kuba, abantu bakomeretse “bari benshi pe!”, ariko ntiyamenye ko yakomeretse ahubwo yabibwiwe n’abantu bahuriye ahari icyicaro gikuru cya BK, ni ko guhita yerekeza kuri CHUK, avurwa ibikomere yari yagize ku kuguru anaterwa urukingo.

Ati “Naragendaga nkumva mu nkweto ndi kunyerera nkagira ngo ni ubwoba bwanyishe, ibyunzwe bikaza mu nkweto akaba ari zo zinyerera, ahubwo ni amaraso yari yaje mu nkweto kuko zari zifunze [...] Abakomeretse bari benshi cyane, ntabwo namenya umubare ariko ni benshi.”

FLN yashakaga gushyira Cyangugu mu kato

Mu matariki atandukanye mu 2018, FLN yagabye ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, isahura abaturage, yica abandi ndetse yangiza ibikorwaremezo bitandukanye.

Ni ibitero byari mu ntego yiswe “Cyangugu tuyishyire mu kato”.

Ibi bitero byagabwe mu bice bya Nyungwe ku matariki atandukanye nko ku ya 03 Kamena, 19 Kamena, 01 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018.

Ni ibitero ngo byari bizwi kandi bishyigikiwe n’abantu bamwe bo mu buyobozi bw’u Burundi ariko byakorwaga mu ibanga kugira ngo bitamenyekana.

Uwo mutwe wagabye ibitero muri ayo matariki atandukanye, wica abaturage, usahura amaduka n’amatungo, ufata bugwate abantu, ukomeretsa abandi, utwika inzu n’ibinyabiziga hamwe n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Josephine Mukashyaka wo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ari mu bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’uyu mutwe kuko umugabo we witwaga Fidèle Munyaneza yishwe.

Ati “Umugabo wanjye ni we wari utunze urugo. Yari ishema ryanjye n’abana banjye, ubu ubuzima buragoye kuko adahari.”

Marie Chantal Ingabire wo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yabuze umugabo we witwaga Anathole Maniraho. Yamusigiye abana babiri.

Abarwanyi b’uyu mutwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 bagabye igitero ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata bakomeretsa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, batwika n’imodoka ye.

Muri icyo gitero, bishe uwitwa Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Maniriho wari ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’umuturage witwa Habimana Joseph.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru icyo gihe bwabwiye IGIHE ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye hagati ya saa tanu n’igice na saa sita z’ijoro. Mu baturage bapfuye harimo babiri basanzwe mu ngo zabo.

Mu 2021, FLN yashatse kongera gutera u Rwanda inyuze muri Nyungwe, gusa abarwanyi bayo bahasiga ubuzima. Icyo gihe IGIHE yageze ahari imirambo yabo, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda aravuga ati “Ingabo zacu zakoze akazi nk’uko bikwiriye.”

Brig Gen Ronald Rwivanga mu 2021 ubwo yavugaga ku barwanyi ba FLN bishwe bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yavuze ko RDF “yakoze igikwiye” kandi ko ariko bizakomeza no ku bandi bagerageza guhungabanya umutekano

FDLR na RUD Urunana

Kuva mu 1994, ibitero bya FDLR ku Rwanda ntibyasibye. Byagabwe mu turere tw’amajyaruguru y’uburengerazuba cyane cyane mu bice bihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nshuro zose, intego yabyo yari ukugaruka mu Rwanda, maze abarwanyi bawo bagasubukura umugambi wa Jenoside bahunze badasoje.

Mu Ukwakira 2019, abarwanyi ba RUD-Urunana bagabye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi n’uwa Musanze.

Icyo gihe abantu 14 bahasize ubuzima mu gihe abandi 18 bakomeretse, ibikorwaremezo by’abaturage birimo inzu birangizwa.

Muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, FDLR ifatanyije n’ingabo za RDC byarashe mu Karere ka Musanze ibisasu bikoresheje imbunda za Mortier. Muri Mutarama 2025, byarashe mu Karere ka Rubavu, hapfa abantu 16.

Imodoka y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata yabwitswe na FLN

Special pages