00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iterambere mu by’umwuka n’iby’umubiri: Abanyamadini binjiranye mu 2026 imbaduko

Abanyarwanda babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye mu Rwanda, basoje umwaka wa 2025 bashima Imana ndetse banayiragiza mu mwaka utambutse.

Ni ijoro kandi ryaranzwe n’amashimwe n’ubuhanuzi bw’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda bagaragaje ko 2026 ari umwaka wo kwakira, kwaguka, amahoro, kwibwiza ukuru no gukora cyane.

Ni ijoro kandi ryaranzwe n’amashimwe n’ubuhanuzi bw’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda bagaragaje ko 2026 ari umwaka wo kwakira, kwaguka, amahoro, kwibwiza ukuru no gukora cyane.

Mu mugoroba w’ijoro ryinjira mu mwaka mushya, IGIHE yari mu nsengero na kiliziya bitandukanye hirya no hino muri Kigali n’ahandi hari hatoranyijwe kuba ari ho abakirisitu batangirira umwaka mushya, aho abantu bahisemo gusoza umwaka bashima Imana ndetse banatangira umushya bari mu nsengero.

Mu gutangira umwaka mushya kandi, abayobozi b’amatorero batanga inama, ubuhanuzi n’impanuro ku bakirisitu bizaranga umwaka mushya batangiye.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yashimye uko umwaka ushize wagenze, yemeza ko ukurikiyeho ari amahirwe Imana iba itanze yo kurushaho kuyikorera.

Ati “Buri mwaka, buri munsi, buri kwezi, Imana iba itwongeye amahirwe yo kurushaho kuyitumikira no kuyihereza ibigirira abandi akamaro."

Yifurije Abanyarwanda ko umwaka wa 2026 uzarangwa n’amahoro yuzuye, uburinzi bw’Uhoraho no kwaguka muri byose.

Umushumba w’Itorerero rya Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, wigishije hifashishijwe iya kure guhera Saa Sita z’ijoro, yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu Abakorinto 1, 2-9.

Ugira uti “Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze byinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda.”

“Muri uyu mwaka tugiye kubona ukuboko kw’Imana mu bundi buryo burenze, icyo wari witeguye kugeraho uzabona ikirenze icyo wari witeguye.”

Yakomeje yibutsa abakirisitu ko bakwiriye gukurikiza amahame y’Imana kugira ngo muri “uyu mwaka ugere ku byo wiyemeje ugomba gukorana n’amahame y’Imana kandi abantu bose bakoresheje amahame y’ubumana ntibongeye kuba ba bandi.”

Apôtre Dr. Gitwaza ati “Imana izafungura amaso ya benshi, izakingura amatwi ya benshi, izakingura umutima wa benshi kugira ngo babone ibirenze ibyo bari bategereje.”

Dr Paul Gitwaza kandi yavuze ko umwaka wa 2026, abizera bazagendera mu mbaraga z’amahame y’ubumana.

Ati “Kugira ngo ugere mu bintu birenze ibyo wari utegereje, ugomba gukorana n’imbaraga z’amahame y’ubumana. Abantu bose bakoresheje amahame y’ubumana ntibongeye kuba ba bandi. Amahame y’ubumana arakora, ntasaba kurira cyane, ntasaba gusenga cyane, aroroshye. Ni ukubiba, ugasarura. Ni ukuzimya, ugacana.”

Ati “Icyo uzabiba muri uyu mwaka witegure kugisarura. Ubuzima bwacu butezwa imbere n’amahame y’Imana, iyo uhagaze ikintu kirakoreka, iyo wicaye nta gikoreka. Hari igikorwa ingaruka zikaba, hari ikibitera n’ikibizana, iki ni cyo gihe tugomba kwinjira mu mahame y’Imana.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yavuze ko umwaka wa 2026, uzarangwa no gufungurirwa imiryango mishya n’amahirwe mashya mu buzima bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko ari umwaka Imana ishaka ko abantu basiga imiruho bagize mu mwaka wa 2025 bakabona kugira neza no kugendana nayo.

Yemeje kandi ko ari umwaka wo gushima Imana haba ku Itorero, Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Yongeye kandi gushimangira ko ari umwaka wo kwinjiranamo umutima mushya n’Imitekerereze mishya kandi Imana ikinguye imiryango kuri buri wese.

Ndayizeye kandi yavuze ko ari umwanya wo kongera guhishurirwa umugambi Imana ifite ku buzima bw’umuntu.

Ati "Kuba ugeze muri 2026 si amahirwe ahubwo hari impamvu n’intego Imana ifite ku buzima bwawe. Reka uzahishurirwe icyo Imana yakuzigamiye."

Yavuze ko Imana yabanye n’Abaturarwanda mu 2025 izanakomeza kubana nabo mu mwaka utaha.

Ati "Nimureke tuwinjiremo ntabwoba. Uyu Yesu wabanye natwe arihariye kandi azakomeza kubana natwe. Yuzuye imbabazi nyinshi, yuzuye kugira neza kwinshi, urukundo rwinshi, kandi mu miterere ye ni mwiza cyane."

Itorero rya ADEPR ryagaragaje ko mu mwaka wa 2025, abantu barenga 48000 bakiriye agakiza bakabatizwa muri uwo mwaka barimo 700 bavuye mu biyobyabwenge.
Ryerekanye ko umwaka wa 2026 uzakomeza kuba uwo kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa no guhindurira abantu benshi kuri kristo.

Apôtre Mignone Kabera uyoboye Women Foundation Ministries, yavuze ko umwaka wa 2026 azaba ari uwo guhemburwa no gukabya inzozi kuko ibyasengewe mu 2025 n’indi myaka yabanje bizasubizwa mu 2026.

Ku rundi ruhande Umushumba Mukuru w’Itorero Foursquare Church, Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo, yagaragaje ko mu mwaka wa 2026 buri wese azabona icyo azaharanira.

Ati “Ugomba kumenya icyo ushaka muri uyu mwaka, kubera ko uzabona icyo uri guharanira…nugira icyerekezo kigari muri uyu mwaka, uzagura ihema ryawe. Agura ihema ryawe nturekure, mu yandi magambo uyu mwaka ugire icyerekezo cyagutse, ntiwambuke gusa nk’abandi kubera ko umugisha Imana iduhereza ujyanye neza n’ubushobozi dufite.

Yakomeje ati “Imana ntiyaguha umugisha udashobora kugenzura neza. Imana yiteguye kongera abafite, yiteguye kwambura abadafite ikongera abafite. Urinde muri uyu mwaka, niba hari icyo wakoresheje neza, uyu mwaka tugiye gutangira hari icyo Imana igiye kuguhereza. Wakiranutse muri dukeya, igiye kuguha byinshi ukiranukamo. Imana irashaka abantu batera imbere, bagira icyerekezo cyagutse.”

Yavuze ariko ko hari ibyo abantu bagomba guhindura, ibyo bagomba kwambura n’ibyo bagomba kwambara, bagahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge, bagahinduka umuntu mushya waremewe no gukiranuka, kwera bizanwa n’ukuri.

Umushumba wa Calvary Wide Fellowship Ministries, Apôtre Christophe Sebagabo, yavuze ko abantu bakwiye kwibwiza ukuri mu rwego rwo gutera intambwe.

Ati “Ibwize ukuri niba hari ubumenyi ukeneye ubwige. Ibwize ukuru urebe niba hari ahari ibihanga mu buzima bwawe, ugerageze kubikuraho. Ntabwo uzabikuraho utibwiza ukuri. Fata umwanya wibwize ukuri, ibibi wakoze ubureke, ubyihane, ubuzima urimo ufate umwanya wo kubusuzuma no kwigenzura.”

Arkiyepiskopi wa KIgali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko umwaka wa 2026 uzarangwa n'amahoro
Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu gitaramo cyo gusoza umwaka n'abo bashimye Imana uko yabanye nabo mu 2025
Apôtre Mignone Kabera uyoboye Women Foundation Ministries, yavuze ko umwaka wa 2026 azaba ari uwo guhemburwa no gukabya inzozi
Abo kwa Mignone bari muri KCC beretswe ko ari umwaka wo kurenga imbibi
Abakirisitu barangije umwaka basenga, banatangira undi bashima Imana
Abaririmbyi basusurukije abitabiriye ibitaramo bisoza umwaka
Dr. Paul Gitwaza ubwo yatangaga icyigisho n'ubuhanuzi yifashishije ikoranabuhanga kuko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Abakirisitu bo muri Zion Temple binjiye mu mwaka mushya banezerewe
Umushumba w’Itorerero rya Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yerekanye ko ari 2026 ari umwaka wo kubona ibirenze
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yavuze ko umwaka wa 2026, uzarangwa no gufungurirwa imiryango mishya

Special pages