Irimbi ni yo nturo ya nyuma ya buri muntu ndetse hari ahahoze amarimbi ubu hatewe amashyamba, hubatswe ibikorwaremezo bitandukanye kubera ko hashyinguwe mbere bagishyingura mu gitaka, abakirisitu bagashyiraho umusaraba ubundi bagatera indabo, igihe kikazagera hakamera insina cyangwa igiti.
Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi rivuga ko umurambo ushyingurwa mu mva yihariye kandi buri mva igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n’igice (2,5 m), ubugari butarengeje santimetero mirongo inani (80 cm) n’ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri (2 m).
Rivuga ko ababishatse bafite uburenganzira bwo gushyingura imirambo y’ababo irenze umwe mu mva imwe, ku buryo bagerekeranya amasanduku. Gusa isanduku yo hejuru igomba kuba iri nibura muri metero ebyiri (2m) z’ubujyakuzimu.
Iri tegeko riri mu nzira zo kuvugururwa ku buryo mu gihe kiri imbere imva ishyinguyemo umuntu itazongera gushyirwaho ibikoresho bidashanguka nk’amakaro cyangwa béton.
Umujyanama mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayiranga Jean Baptiste, aherutse gutangariza RBA ko umushinga w’itegeko ubu wemera ko gushyingura ari ugushyingura mu gitaka gusa.
Ati "Nta kongera kubakira imva. Ni ugushyingura mu mva isanzwe, umuntu agashyingurwamo mu buryo busanzwe hakajyaho igitaka hanyuma irimbi rikaba rikorwa neza rigaterwamo indabo, ibyatsi, rigashyirwamo inzira zishobora kugendwamo nta kibazo cyangwa se ibiti bizamutse bishobora kuhagira heza."
“Icya kabiri ni uko hashobora noneho no kujyaho uburyo bwo gushyingura mu nyubako zabigenewe haba ijya mu kuzimu cyangwa se ijya hejuru. Byombi biremewe. Bishobora kuba irimbi rusange cyangwa iry’umuntu ku giti cye."
Muri izi nyubako haba hateganyijwemo ahantu ushobora gushyira isanduku, ariko umushinga w’itegeko uteganya ko ha hantu hashyizwe isanduku hatarenza imyaka 10 igihari.
Ati “Nyuma y’imyaka 10 haba hashobora kujyamo indi sanduku."
Izi inyubako zubakwa nk’uko bakubaka bagana mu bujyakuzimu [cave], inzu isanzwe bagashyiramo ibyumba, ubundi aho bashyira isanduku, santimetero ziba zibaze.
Ati "Bashyingurwamo mu buryo bwihariye n’imiti itandukanye ku buryo birangirana na cya gihe [imyaka 10] nta kintu kiba kikirimo, usibye kujyayo wenda ukajya kubahiriza umuntu wawe muri cya gihe cy’iyo myaka kuko muba mwaragiranye amasezerano, kuko ntabwo bishobora kubaho mbere y’iyo myaka 10 ariko mu kuri ukurikije imiti bashyiramo; uwo nibuka ni ’zinc’ n’iyindi itandukanye nyuma y’iyo myaka 10 biba byararangiye.”
Yasobanuye ko inzu ishyingurwamo ishobora gushyingurwamo imyaka myinshi n’abandi bantu, bukaba bumwe mu buryo bwo gukoresha neza ubutaka.
Uburyo bwa gatatu ni ugutwika imirambo byo bisanzwe biteganywa n’iteka ryashyizweho mu 2015 ndetse n’ubu buzagumamo.
Kayiranga yavuze ko uyu mushinga uzakemurira rimwe ibibazo birimo n’ikiguzi gihenze cyo gushyingura kuko mu bice by’icyaro usanga ubutaka ari ubwa leta, umuturage agasabwa ibigenda ku murambo w’uwe ugiye gushyingurwa gusa.
Umuyobozi Ushinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Rutagengwa Alexis, yavuze ko ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka hari ahagenewe amarimbi ariko bisaba kuhakoresha neza.
Ati "Mu gihe iri tegeko ryakwemezwa tuzahita tugabanyamo nibura kimwe cya kabiri cy’ubutaka twakoreshaga kandi bukoreshwe neza. Niba ahantu twari kuhashyingura imyaka 10 hazahita hashyingurwa imyaka 20 kandi imyaka irimbi ryongeraga gukoreshwa igabanyuke ive ku myaka 20 igere ku myaka 10.”
Abantu barenze umwe bashobora gushyingurwa mu mva imwe
Umushinga w’itegeko uteganya ko mu gihe abantu barenze umwe bapfiriye mu gihe kimwe bashobora gushyingurwa mu mva imwe, nk’urugero ari abo mu muryango umwe bagashyingurwa mu mva imwe.
Ati "Kuki buri wese ajya guhabwa umwobo we n’ibimenyetso bye?"
Kugeza ubu amarimbi hirya no hino mu gihugu yuzura vuba ugereranyije n’icyari cyarateganyijwe. Nk’urugero, abacunga irya Rusororo baherutse kubwira IGIHE ko ryagombaga kuzura mu 2029 ariko ryaguriwe imbibi inshuro eshatu kandi na bwo risigaranye ubutaka butageze kuri hegitari imwe bwakoreshwa mu mezi arindwi gusa.
Kugeza ubu imirambo imaze gutwikirwa mu Rwanda ni 28, harimo uw’Umunyarwanda umwe gusa.
Indi nkuru wasoma: Irimbi rya Rusororo rigiye kuzura ku nshuro ya gatatu





