Ni mu gihe u Bufaransa burimo gutegura kongera gushyiraho uburyo bw’igihe gito bwa serivisi ya gisirikare ku bakorerabushake b’urubyiruko nyuma y’imyaka irenga 25 bwari bwakuweho, mu rwego rwo gukomeza kwitegura ku mpungenge zishobora guturuka ku mubano ukomeje kuzamo umwuka mubi hagati yabwo n’u Burusiya.
Iyi gahunda nshya izatuma abasore n’inkumi bifatanyije ku bushake bakora amezi icumi y’imyitozo ya gisirikare kandi bahembwe.
Agaruka kuri iki cyemezo ubwo yari ku kigo cya gisirikare hafi ya Grenoble mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron yerekanye ko iyo ushaka guhangana n’ibyago ubyitegura.
Ati “Inzira imwe yo kwirinda ibyago ni ukwitegura. Tugomba kwishyira hamwe nk’igihugu kugira ngo twirwaneho, tube twiteguye kandi dukomeze kubahwa.”
Iyi serivisi nshya y’igihugu izashyirwa mu bikorwa buhoro buhoro guhera mu mpeshyi itaha, ikazibanda cyane ku rubyiruko rufite imyaka 18 na 19, rukazajya ruhabwa nibura €800 ku kwezi.
Macron yavuze ko ingabo z’u Bufaransa zishobora kungukira ku rubyiruko rufite ubushake bwo gukorera igihugu.
Mu ntangiriro, umubare w’abazitabira iyi gahunda uzaba 3.000 mu mwaka utaha, ariko ugere kuri 50.000 mu 2035.
U Bufaransa bufite abasirikare bagera ku 200.000 n’abandi 47.000 bari mu nkeragutabara (reservists). Gahunda nshya izazana urwego rushya rugizwe n’abasirikare babigize umwuga, abari mu nkeragutabara n’abakorerabushake.
Iyi mpinduka ishyira iki gihugu ku murongo umwe n’ibindi bihugu by’i Burayi byamaze gushyiraho gahunda za gisirikare zitandukanye bitewe n’impungenge ku mikorere y’u Burusiya.
U Bubiligi n’u Buholandi byashyizeho serivisi ya gisirikare ku bushake, naho u Budage burateganya gahunda isa na yo.
Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ingabo y’u Bubiligi yandikiye urubyiruko rufite imyaka 17 ibatumira kwiyandikisha, bakaba bazajya bahabwa Amayero 2.000 ku kwezi.
Mu burasirazuba bw’u Burayi, Lithuania na Latvia bafite gahunda za gisirikare za ngombwa aho abasore n’inkumi bahamagarwa hakoreshejwe tombola.
Mu gihe Suede iheruka kwinjira muri OTAN, ifite serivisi ya gisirikare iri hagati y’amezi 9–15, abatoranywa hakurikijwe ubushobozi.






Ibitekerezo 0