00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabanje kwaka uruhushya Perezida Masisi: Thapelo Tsheole yavuze ku rugendo rwamugejeje ku kuyobora CMA

Thapelo Tsheole ni Umunya-Botswana umaze umwaka urenga ayobora Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA), ibintu ahamya ko atigeze atekereza ko azageraho, kubera ubuzima yakuriyemo.

Muri Kamena 2024 nibwo Thapelo Tsheole yahawe kuyobora CMA. Ku ikubitiro yahawe inshingano zo guteza imbere uru rwego hagendewe ku igenamigambi ry’imyaka 10 ryateguwe.

Tsheole ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Ubumenyi Rusange, yanize iby’ubukungu muri kaminuza ya Botswana, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubucuruzi mu bijyanye n’isoko ry’imari yakuye muri Kaminuza ya Rhodes yo muri Afurika y’Epfo n’indi y’icyo cyiciro y’ibijyanye n’ubushabitsi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town na none yo muri Afurika y’Epfo.

Mbere yo kugera mu Rwanda, Tsheole yamaze imyaka umunani ayobora Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Botswana.

Mu kiganiro The Long Form Podcast na Sanny Ntayombya, Thapelo Tsheole yavuze ko akura atigeze atekereza kuyobora ibigo bikomeye, by’umwihariko gukora mu Rwanda.

Ati “Oya ntabwo nigeze mbitekerezaho, habe na gato muri icyo gihe ndi mu cyaro ntabwo nari nzi ko n’ibintu nk’ibyo bibaho. Ntabwo nari nzi u Rwanda, ntabwo nari nzi iby’urwego rugenzura isoko ry’imari n’imigabane kugeza mu myaka yanjye ya nyuma yo muri kaminuza.”

Yavuze ko yakuze akunda kwiga kuko yabonaga ari bwo buryo buzamufasha guhindura ubuzima bwe n’ubw’umuryango akomokamo.

Ati “Mva mu muryango ukennye, iyo uva ahantu nk’aho kure buri gihe muri wowe uba wifitemo inyota yo gutera imbere, gukora cyane. Kuri njye navuga ko ibijyanye no kwiga byampiriye, mu gace kacu ndi umwe mu banyeshuri babonye amanota meza, abarimu baba bagushima ndetse n’abanyeshuri bakwishimira ni byo byanteguriye gukomeza guhatana, ntekereza ko ushyiramo imbaraga kugira ngo utsinde ariko ntabwo intego aba ari ukuyobora ibigo nka CMA.”

Nyuma yo kurangiza kwiga kaminuza, Thapelo Tsheole yahawe inshingano zitandukanye. Yakoze muri Banki ya Botswana, mu Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Botswana n’ahandi.

Uyu mugabo yageze bwa mbere mu Rwanda mu 2024, ndetse atangira gukorera CMA nk’Umuyobozi Mukuru.

Yavuze ko yatangiye kwegerwa n’iki kigo cyo mu Rwanda mu 2023.

Ati “Bwa mbere ubwo navuganaga na bo muri Kamena 2023, ntabwo nari nzi neza ko nshaka kuva muri Botswana muri icyo gihe kubera ko amasezerano yanjye yari agifite igihe, kandi ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Botswana icyo gihe twari mu bihe byiza mu buryo bw’imikorere.”

Yabanje gusaba uruhushya Perezida Masisi

Thapelo Tsheo yavuze ko yamaze amezi arenga umunani aganira n’ubuyobozi bwa CMA, kugeza bemeranyije gukorana.

Ati “Twakomeje kuganira kugeza muri Werurwe 2024, nyuma y’amezi umunani cyangwa icyenda y’ibiganiro, naremeye ndavuga nti nzaza.”

Nyuma yo kumvikana ku mpande zombi, Thapelo Tsheole yahamagaye Mokgweetsi Masisi wayoboraga Botswana, amumenyesha iby’icyemezo cye.

Uyu mugabo avuga ko guhamagara Perezida byaturutse ku ruhare rukomeye Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Botswana rifite mu bukungu bw’iki gihugu.

Ati “Nahamagaye uwari Perezida w’igihugu cyanjye icyo gihe, ndamubwira nti nkeneye kujya gukorera hanze. Ni ukubera ko nari ndi mu bantu ba hafi ya Perezida ndetse n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yacu, kandi ni ukubera uruhare rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu bukungu, ni ikigo cy’ingenzi. Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Botswana ni rimwe mu manini niba atari irya kabiri muri Afurika, kandi ni urwego rufite uruhare runini cyane mu bukungu.”

Thapelo Tsheole yavuze ko igitekerezo cye cyo kujya gukorera mu Rwanda cyakiriwe neza na Perezida Mokgweetsi Masisi kuko ari umuntu ushyigikira kuba Abanya-Botswana bajya mu bindi bihugu bya Afurika gutanga umusanzu mu iterambere, cyane ko kiri mu bifite abaturage bize neza ku mugabane.

Uyu mugabo uvuga ko yari afite amahirwe yo kugira ibindi bihugu byinshi yakoreramo, yashimangiye ko yahisemo u Rwanda kubera amateka yarwo, ndetse n’icyerekezo cyiza rufite.

Ati “Ntekereza ko inkuru y’u Rwanda izwi hariya hanze ku rwego mpuzamahanga, ibyo Perezida Kagame ari gukora mu Rwanda, icyerekezo cy’aho igihugu kigana ni cyiza, nabonye aho mwavuye kuva mu 1994, kugeza aho muri ubu ni akazi gakomeye kakozwe. Ubona kandi ko hari amahirwe menshi y’iterambere.”

“Yego ni byo isoko ni rito ugereranyije n’ibihugu byinshi bya Afurika ariko mu bijyanye n’amahirwe n’iterambere ntekereza ko ibyo bihari. Ndetse na none iyo urebye iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’uburyo buri kuzamuka byihuse, ubibonamo inkuru nziza yatuma uba umwe mu bagira uruhare muri iryo terambere mu bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane. Iyo niyo mpamvu nahisemo kuza hano, mu byukuri nari mfite ubushobozi bwo guhitamo kujya ahandi ariko u Rwanda rwanyeretse ibirenze mu kuvuga ngo hano naza ngatanga umusanzu wanjye, kandi aha hantu hari gutera imbere cyane.”

Thapelo Tsheole yavuze ko atangira kuyobora Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, yasanze hari imbogamizi nyinshi, cyane cyane izishingiye ku mategeko, ku buryo ari byo yahereyeho ashyira ku murongo.

Ati “Amwe mu mategeko yari ashaje, amategeko agenga Urwego rw’u Rwanda rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), itegeko ry’ibanze rigenga uru rwego ntabwo ryari rijyanye n’igihe, kuri ubu twarikozeho turyohereza mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Kimwe mu bibazo bigaragara uyu munsi ni ubwitabire buri hasi mu bijyanye n’abagura imigabane ndetse n’ibigo bijya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, nubwo hari Intambwe yatewe ugereranyije na mbere.

Thapelo Tsheo yabajijwe impamvu usanga ibigo byinshi byishimira kwaka inguzanyo mu mabanki igihe hari amafaranga bishaka, aho kuyoboka isoko ry’imari n’imigabane.

Ati “Hari impamvu nyinshi zibitera cyane cyane muri Afurika. Iya mbere ni uko uburezi, abantu benshi bari mu bucuruzi ntabwo bumva ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, usanga bafite cya kintu cyo gutinya ibyo batazi, ntabwo bazi uko iri soko rikora. Banki zagiye zigaragaza nk’uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kubona amafaranga.”

“Indi mpamvu ni ijyanye n’ijambo ryo kugenzura ibintu, abantu benshi batangije ibikorwa by’ubucuruzi usanga bakunda iki kintu cyo kugira ijambo no kugena uko ibintu bikorwa […] iyo ushyize imigabane ku isoko uba ugurishije igice kimwe cy’ijambo wari ufite, uba uri kubwira abandi bantu uti nimuze mube bamwe mu bagize ikigo cyanjye.”

Yavuze ko intego afite ari ukuvugurura imikorere ya CMA ahereye ku mategeko agenga ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, no kubaka itsinda ry’abakozi bafite ubumenyi.


Special pages