00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Dr. Eng Manirafasha, imari y’u Rwanda yabengutswe n’u Bushinwa

Dr. Eng Manirafasha Emmanuel ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite wize ibijyanye na siyansi agakomereza mu gukora imiti, akabona impamyabumenyi y’ikirenga mu gukora ibyarinda umubiri ariko bitawangirije.

Azwiho kuba yarakoze ‘formule’ zirenga 40 zakwifashishwa mu mishinga itandukanye yateza ubuzima bw’abantu imbere.

Imwe yayisabwe n’u Bushinwa ndetse bumuhonga byinshi ariko abubera ibamba, abwibutsa ko afite aho akomoka na ho hakeneye guteza imbere ubushakashatsi.

Urugero ni ‘formule’ yakoze y’inyongeramirire yise METABOOSTa ikubiyemo ibiribwa birenga 12 birimo n’ibitaboneka mu Rwanda, byafasha umuntu kubaho neza, umubiri ugasohora imyanda uko bikwiriye kandi ku giciro cya make.

Ubusanzwe abakora inyongeramirire usanga bibanda ku kintu kimwe n’iba ari ijyanye n’ibirinda indwara ikaba iyo, ibyubaka umubiri ikaba indi, ibitera imbaraga bikaba uko, ku buryo ushobora kugura inyongeramirire y’amoko atatu atandukanye cyangwa arenga.

Agapaki kamwe k’amagarama 250 ka METABOOSTa kagura ibihumbi 20 Frw. Uramutse ugiye gushaka ibibamo byose ahandi igiciro gishobora kurenga ibihumbi 400 Frw kuko ahandi batabifungira mu gicuruzwa kimwe.

U Bushinwa bwamuteye imboni kare, bubona ko ari gukora ibidasanzwe, bumuha miliyoni 5$ ngo ayibuhe ibe umwihariko wabwo, arinangira.

Barakomeje barahatiriza bamuha ubwenegihugu, imitungo itandukanye, umuryango we wemererwa kujya kuba mu Bushinwa mu buzima ubuyobozi bwaho bwitaga ko ari bwiza ariko byose arabyanga, aza kubishyirira mu bikorwa mu Rwanda.

Ubu afite uruganda ruzwi nka ANARECO Ltd (Alpha Natural Resources Company). Ni rwo rukumbi rukora inyunganiramiririre mu Rwanda.

Dr. Eng Manirafasha agiye kwagura urugansa ruzajya rukora ibi binini ibihumbi 10 ku munota

Umwana w’i Nyamasheke, wabonywemo imari n’u Bushinwa

Uyu muhanga afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye na Chemical Engineering yakuye muri Xiamen University of Technology iherereye mu Mujyi wa Xiamen mu Ntara ya Fujian, imwe muri 23 zigize u Bushinwa.

Yavukiye mu Karere ka Nyamasheke. Yize amashuri abanza ya Bushekeri ni mu Murenge wa Bushekeri, akomereza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibogora mu bijyanye n’Ibinyabuzima n’Ubutabire (BioChimie).

Yakomereje mu cyahoze ari Ishuri Rikuru ry’Uburezi (Kigali Institute of Education) i Remera mu Mujyi wa Kigali aho yize Ubugenge n’Ubutabire no kubyigisha.

Ati “Ndangije nk’umusore wari urangije amashuri nagombaga gushaka andi nakwigamo mu mahanga. Nagerageje gushaka muri Afurika y’Epfo, ashaka mu Buholandi no mu Bushinwa. Mu Bushinwa ni bwo bemeye bwa mbere.”

Dr. Eng Manirafasha ageze mu Bushinwa yize ibijyanye na Chemical Engineering, bijyanye no gukoresha siyansi ugafata ibikoresho runaka ukabikoramo ibiciruzwa nka lisansi, amasabune, imiti, ibyo kurya n’ibindi.

Ubushakashatsi bw’uyu muhanga mu bya siyansi bwari bujyanye no gukora imiti mu buryo bugezweho (Modern and Advanced Antibiotic Technology), hagamijwe kugabanya ingaruka iyi miti ishobora kugira ku mubiri.

Yarangije mu 2010 agaruka mu Rwanda arashyingirwa, nyuma mu 2014 asubira mu Bushinwa gushaka impamyabumenyi y’Ikirenga, Ph.D.

Ati “Ni bwo ninjiye mu bijyanye no gukoresha umutungo kamere uboneka mu mazi, ndeba ibyavamo ari imiti amafumbire n’ibindi mu buryo bwo kuzamura ubuzima buhuriweho, nkarinda ibidukikije, amatungo n’ibyatsi n’ubuzima bw’abantu.”

Ni ubushakashatsi bwibandaga kuri ‘proteines’ zikoreshwa mu miti, mu biryo byaba iby’abantu cyangwa iby’amatungo, ariko bitangiza ibidukikije.

Bijyanye n’uko Isi ikomeje gutezwa ibibazo bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe u Bushinwa bwamusabye ko yabikura ku rwego rwa laboratwari akabishyira ku rwego rw’uruganda.

Wari umushinga wo guhinga ibyatsi mu nyanja, bikaba ibiryo by’inyamaswa ziba mu mazi ariko bikanafasha gukwirakwiza umwuka mwiza mu nyanja.

Bamuhanye umwaka wo kubikora no kubyigisha abo mu Bushinwa. Icyo gihe hari mu 2018/2019. Yabikoze vuba mu mezi atatu biba birarangiye ahita aza mu Rwanda muri Mutarama 2020 , Covid-19 ihita yaduka.

Amaze kuza mu Rwanda, gukomeza wa mushinga byananiye Abashinwa, bakajya bamuhamagara ku mashusho ngo abereke uko babikora ariko biranga. Mu 2021 yasubiye mu Bushinwa.

Icyo gihe ni na bwo yatangiye gukora ubushakashatsi bujyanye no gukora inyongeramirire.

Kuko yahawe n’amahirwe yo gukoresha laboratwari zo mu Bushinwa zikomeye zigerwamo n’abantu mbarwa, yabukoze neza na bwo burishimirwa.

Ati “Narabibamurikiye, babiriye bumva ni byiza, bansaba ko na byo ko nabivana ku rwego rwa laboratwari nkabishyira ku rwego rw’uruganda bikajya bikorerwa mu Bushinwa hanyuma bikajya gucuruzwa mu mahanga. Narabyanze nti ‘ibi ni umwihariko w’u Rwanda.”

U Bushinwa bwamuhaye ibintu byinshi kugira ngo atange uburenganzira bw’uko uyu mushinga waba uwabwo ariko aranga. Birimo miliyoni 5$, ubwenegihugu, kwimura umuryango we ukaba mu bushinwa n’ibindi.

Ati “Ni kwa kundi waba uri gushaka ikintu gikomeye ugashukisha undi icyo akeneye. Bazi ko buri wese aba akeneye amafaranga. Burya umuntu akubwiye ngo araguha hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 5$ [...], mu by’ukuri ushobora guhita ushiduka.”

Dr. Eng Manirafasha arakomeza ati “Bansabaga ko mbaha ‘formule yose kandi igihe kinini nkakiba mu Bushinwa, igihe gito nkakiba hanze yabwo. Bagombaga kumpa n’ibindi nk’imigabane mu kigo, kujyana umuryango wanjye, ubwenegihugu, n’ibindi bitandukanye.”

Dr. Eng Manirafasha yavuze ko yanze ibyo yahabwaga byose kuko yashakaga guteza imbere igihugu cye cy’inkomoko akigisha n’abandi batagize amahirwe nk’aye.

Dr. Eng Manirafasha yashimangiye ko iyo yemera ibyo yahabwaga kwari ukwikunda yirengagije abandi Banyarwanda bagenzi be.

Ubu ari kurambagiza ubutaka bwo kwaguriramo uruganda rukora inyongeramirire zizwi nka METABOOSTa na MetabAsta ruzaha akazi abarenga 3000.

Izi ni inyongeramirire zizwi nka MetabAsta zifasha mu kuvana imyanda mu mubiri
Dr. Eng Manirafasha Emmanuel yashinze uruganda rukora inyongeramirire rwa ANARECO Ltd
Agapaki kamwe k’amagarama 250 ka METABOOSTa kagura ibihumbi 20 Frw

Special pages