00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye Jeff Koinange ahagarika akazi muri Amerika

Mu gice cya mbere cy’ikiganiro cye gishya yise I Am, umunyamakuru w’inararibonye Jeff Koinange yagarutse ku rugendo rwihariye rw’ubuzima bwe mu mwuga, ashimangira ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye itangazamakuru mpuzamahanga rikagumisha amaso ku matora yo muri Afurika y’Epfo byatumye ava muri Amerika ngo azamure ijwi rya Afurika.

Yagarutse ku buzima bwe nk’umwana wakuriye Kiambu, i Nairobi muri Kenya; akaba umukozi wo mu ndege, agaruka n’uko yageze ku rwego rwo hejuru mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Yavuze ku bihe yanyuzemo akora inkuru ku Rwanda, byakoze ku mutima we bigahindura byinshi.

Koinange yasobanuye ko inkuru yumvise kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ari yo yahinduye icyerekezo cy’ubuzima n’umwuga we.

Umunsi umwe mu 1994 yari ari ku kazi muri NCB News mu masaha y’ijoro i New York. Icyo gihe, ibitangazamakuru ku Isi byari byarerekeje camera zabyo muri Afurika y’Epfo nyuma y’amatora y’amateka, ubwo Nelson Mandela yabaga umukuru w’igihugu wa mbere wirabura.

Ati “Ariko ubwo ibyo byabaga, hari inkuru yavugaga ku bantu ibihumbi 10 bicwaga buri munsi mu gihugu gito cyane, umuntu atashoboraga no kuvuga cyangwa ngo amenye aho giherereye ku ikarita. Ibi byarakomeje iminsi 100. Ubaze imibare, abo ni abantu miliyoni imwe mu minsi ijana. Byari biteye ubwoba”.

Yavuze ko ukuntu amaso yose kuri Afurika yari ahanzwe muri Afurika y’Epfo hirengagizwa ibibera mu Rwanda, byatumye abona icyuho cy’ijwi ry’uyu mugabane mu bitangazamakuru mpuzamahanga, bituma yiyemeza gusiga akazi ke muri Amerika.

Ati “Naravuze nti, ngomba gusubira mu rugo [Afurika]. Niba tugomba kwivugira inkuru uko zakabaye, umuntu agomba kuhibera. Ngomba kuba ndi aho ibintu biri kubera.”

Yahise ajya muri Afurika, mu 1995 abona akazi muri Reuters, batangiza ikiganiro cyitwa Africa Journal; inshingano zatumaga akunda kujya mu bihugu binyuranye nk’u Rwanda, Ethiopia, Liberia n’ahandi.

Ishusho yaboneye mu Rwanda mu 2004 ntiramuva mu mutwe..

Nyuma y’imyaka 10 hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, Jeff Koinange, yageze mu Rwanda kureba aho ubuzima bugeze nyuma y’igihe gito igihugu kivuye mu bihe by’icuraburindi.

Yagize ati “Ndababwiza ukuri, yari imwe mu nkuru ziteye ubwoba cyane mu zo nigeze gukora”.

Mu rugendo rw’iminota mike uvuye mu Murwa Mukuru, Kigali, Koinange n’itsinda ry’abakozi bari kumwe basuye Kiliziya Gatolika i Ntarama.

Yavuze ko “Tukimara kwinjira muri iyi kiliziya, twahasanze imibiri y’abantu nk’ibihumbi bitanu. Bari biciwe aho bari baryamye”.

Koinange yavuze ko ubugome ndengakamere bw’ubwo bwicanyi bwakorewe Abatutsi butazigera bumuva mu mutwe.

Ati “Sinigeze ngira ubwoba nk’ubwo nagize icyo gihe. Nazamutse ku ruhimbi nsangaho Bibiliya. Aha ni ho padiri yaturiraga igitambo cya misa. Narebye umurongo umwe muri Bibiliya uvuga ngo, ‘Ntukice’. Nyamara buri muntu wese wari muri iyo kiliziya yarishwe”.

Ubwo yasuraga iyi kiliziya, yagiye abona imibiri y’abiciwe mu bice bitandukanye byayo, ibyo avuga ko byamuteye agahinda kenshi. Yavuze ko yabajije abaturage impamvu iyo mibiri batayikura aho.

Ati “Baravuze bati, oya. Tugomba kubireka gutya nk’ikimenyetso cyo kutwibutsa”.

Akorera Citizen TV, Koinange nyuma yongeye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250 yagiye ikurwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro bazira uko bavutse.

Uru rwibutso rufite inkuta zanditsweho amazina y’Abatutsi bishwe, rwamusigiye ikimenyetso kidasibangana.

Avuga kuri uru ruzinduko rwe, yavuze ko “Kuzenguruka muri uru Rwibutso rwa Jenoside i Kigali byari nko kwinjira ikuzimu. Ibintu byabaye… biragaruka bikakujya mu bwenge. Biba biteye ubwoba, bikomeye.”

Nubwo byamusigiye agahinda gakomeye ku mutima, Koinange, yavuze ko uko uru Rwibutso rwubatswe, bifitiye Isi akamaro kanini kugira ngo itazigera yibagirwa amahano yabaye mu Rwanda mu 1994.

Asoza, Koinange yagarutse ku bantu bakomeye yagiranye na bo ibiganiro mu mwuga we barimo Nelson Mandela, Bill Clinton, Perezida Paul Kagame, Ellen Johnson Sirleaf n’abandi. Yavuze ko kuvugana n’abanyacyubahiro bamwe, bisaba byinshi birenze gusa kuba uri umunyamakuru w’icyamamare.

Jeff Koinange yavuze ko igihe yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama yagize ubwoba bwinshi atigeze agira mu buzima

Special pages