00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ikinyabutabire gikoreshwa mu marangi kigira ingaruka ku buzima

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko kiri gukorana n’inzego bireba hamwe n’abacuruzi mu kugabanya ingano y’ikinyabutabire cya ‘lead’ mu marangi kuko gishobora gutera ibyago birimo kuba cyakangiza ubwonko, kikadindiza n’imikurire y’umwana.

Ibi babitangaje ubwo bari mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe kurwanya ikinyabutabire cya ‘Lead’, hareberwa hamwe zimwe mu ngamba zakoreshwa kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu.

Mu Rwanda iki cyumweru cyateguwe n’Umuryango ubungabunga Ibidukikije by’umwihariko wibanda ku kurwanya Ibinyabutabire bibyangiza, ARECO Rwanda Nziza.

Lead ni ikinyabutabire gikoreshwa mu mirimo itandukanye haba muri batiri z’imodoka, mu gukora intwaro, gupfunyika insinga n’indi mirimo itandukanye.

Mu Rwanda gikoreshwa cyane mu gutunganya amarangi y’amavuta, aho ifasha kuyumisha vuba no kuyagaragaza neza ariko ushobora no kugisanga mu bindi bicuruzwa nk’ibikinisho by’abana, mu bikomoka kuri peteroli n’ahandi.

Ibipimo mpuzamahanga byashizweho mu rwego rwo kugabanya ikigero cya lead mu marangi kugeza ubu ni miligarama 99 ku kilo, bitandukanye cyane no mu bindi bicuruzwa birimo amafunguro, ibikoresho by’ubwiza n’ibindi bitandukanye.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Clement Uwimana, yavuze ko nubwo lead dusanga mu marangi nta buryo buhari bwo kuyimaramo ngo igere kuri zero kuko bimwe mu bikoresho byifashishwa bibamo ubwabyo lead karemano.

Yavuze ko RSB yabihagurukiye cyane kuko yatangiye kuzamura ubushobozi, aho kuri ubu ifite laboratwari zitandukanye zifasha mu gupima ibipimo by’amarangi byemewe.

Umukozi mu ruganda rutunganya amarangi rwa Ameki Color, Kalisa Callixte, yatangaje ko mu rwego rwo gukumira ingaruka za lead, batangiye gusimbuza bimwe mu byo bakoreshaga bitarimo iki kinyabutabire.

Ati “Hari bimwe mu byo twifashishaga birimo lead. Twagiye dushaka abandi batugemurira , tukazisimbuza ibindi bikoresho bitarimo lead kugira ngo dufashe ubuzima bw’abaturage muri rusange.”

Umuyobozi muri ARECO Rwanda Nziza, Karemera Vincent, yavuze ko bateguye iki cyumweru kugira ngo abantu bagire ubumenyi ndetse bigire hamwe bimwe mu byo bakoresha mu guhangana na lead.

Ati “Twateguye kino cyumweru kugira ngo abantu bagire ubumenyi ndetse bumve n’ibisabwa kugira ngo twese turwanire hamwe iki kinyabutabire kigaragara cyane cyane mu marangi.”

Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaza ko ku isi yose abarenga miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka biturutse ku ngaruka z’ubumara bwa lead, ibintu bigikomeje kuba ikibazo gihangayikije isi yose.

U Rwanda ruri guhangana n'ubumara bwa lead mu marangi

Special pages