00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Umubiligi Filip Reyntjens na Ngeze Hassan bacuze umugambi wo kugereka indege ya Habyarimana kuri FPR

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène yatangaje ko Filip Reyntjens ukunda kumvikana ashyira imbere ingengabitekerezo ya Jenoside, yakoranaga bya hafi na Ngeze Hassan wayoboraga Ikinyamakuru Kangura cyakwirakwije urwango ku Batutsi ndetse banacura umugambi w’ikinyoma wo kubeshyera FPR Inkotanyi ko yagize uruhare mu guhanura indege ya Juvénal Habyarimana.

Indege yari itwaye Juvénal Habyarimana yahanuwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ihita ikorwa mu buryo bweruye mu gihugu hose, bigizwemo uruhare n’abasirikare, abajandarume, Interahamwe n’abandi.

Minisitiri Dr. Bizimana abinyujije kuri X yagaragaje ko Filip Reyntjens wanditse Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 1978 yashyizemo ingingo zatumye ubutegetsi bwariho bubona icyuho cyo gushyiraho amategeko akandamiza Abatutsi kugeza bakorewe Jenoside mu 1994.

Ati “Kuva mu 1994, Umubiligi Filip Reyntjens yakomeje gushyigikira inshuti ze zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi anabifashisha mu guhimbira ibinyoma FPR, ayishinja ibyaha biri ku rwego rw’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amayeri ye yo gushaka kweza abari abayobozi ku butegetsi bwa Habyarimana binyuze mu guhimba jenoside ebyiri, ngo aburizemo ukuri ku ruhare rw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakabagira inzirakarengane za FPR nk’aho na yo ari Leta y’abajenosideri.”

Yatanze urugero ku mikoranire ya Hassan Ngeze wari Umwanditsi Mukuru w’Igitangazamakuru Kangura na Reyntjens by’umwihariko mu ibaruwa uyu Mubiligi yandikiye Ngeze ku wa 9 Gicurasi 1997.

Kangura yari ibogamiye ku butegetsi bwa Habyarimana bwashyiraga imbere inyungu z’Abahutu. Yakwirakwije urwango ku Batutsi by’umwihariko muri No 06 yo mu Ukuboza 1990 isohora Amategeko 10 y’Abahutu yakanguriraga abantu urwango rushingiye ku moko.

Ibaruwa igira iti “Byaba byiza cyane tubashije kwerekana uruhare rwa FPR mu gitero cyahanuye indege ya Perezida Habyarimana. Niba hari abakozi ba RTLM bari i Nairobi, wenda ushobora kubabaza tukareba niba igisubizo cy’ikibazo cyanjye gishobora kuboneka.”

Muri iyi baruwa, Filip Reyntjens, amuhamiriza ko yiteguye guhura na we cyangwa abandi banyamakuru mu minsi mike.

Minisitiri Bizimana yashimangiye ko Filip Reyntjens yandikiraga Ngeze Hassan amusaba gushinja FPR ibyaha nyamara atayobewe ingengabitekerezo ya Jenoside yamusabitse.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko ubufatanye bwa Ngeze Hassan na Filip Reyntjens bwari bugamije kweza abajenosideri

Indege ya Habyarimana yahanuwe na nde?

Iperereza ku ihanurwa ryayo ryatangijwe n’u Bufaransa mu 1998 nyuma y’uko imiryango y’abari bayirimo, abayitwaraga n’abakozi bayo ibisabye.

Mu 2012 u Rwanda rwahaye rugari abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, babasha kugera mu gihugu ndetse batangaza ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ko ntaho bihuriye n’Ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

Hari inyandiko z’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Bufaransa, DGSE, zigaragaza ko icyo gihugu cyari gifite amakuru ku bahanuye indege ya Habyarimana guhera ku wa 6 Mata 1994.

Mu iperereza ryakozwe n’ibinyamakuru Radio France na Mediapart, byavumbuye inyandiko DGSE yandikiye abarimo Perezida Mitterand ku makuru uru rwego rwari rufite ku wahanuye indege yari itwaye Habyarimana.

Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015 mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza barimo Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

Ivuga ko ‘abahezanguni babiri’, "ba colonel [Théoneste] Bagosora wahoze ayobora Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga’ ari bo batanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.

Ku wa 12 Nyakanga 1994 nyuma y’amezi abiri indege irashwe, DGSE na bwo yari yagaragaje ko yahanuwe n’abahezanguni b’Abahutu bagamije kwikiza Perezida Habyarimana wari wemeye kumvikana na FPR Inkotanyi.

Igishimangira ko Abafaransa bari bazi neza ayo makuru, ni uko indege ya Habyarimana ikimara kugwa ari bo ba mbere bahageze ndetse binavugwa ko ari bo bajyanye agasanduku k’umukara kayo, kabika amakuru y’ingenzi y’ibyabaye ku ndege.

Ngeze yari asanzwe ari umuhezanguni wanga Abatutsi

Ngeze Hassan yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, rwakoreraga i Arusha nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu.

Indi nyandiko yanditswe na Reyntjens igaragaza ko mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bugesera mu 1992, Ngeze Hassan yabugizemo uruhare rutaziguye.

Igira iti “Muri Werurwe 1992, Interahamwe n’Abasirikare bo mu barinda perezida n’abo mu Nkambi ya Mayuya (babarirwa muri 75) boherejwe mu Bugesera. Abasilikare bari bambaye imyambaro ya gisivili, bafite ibyuma n’imbunda za masotela. Abagombaga kwitambika iki gikorwa, by’umwihariko abayobozi mu Bushinjacyaha Bukuru n’Abayobozi bo muri Polisi bari barabanje kwimurirwa ahandi.”

“Abagizi ba nabi batwawe mu modoka z’abakozi ba Leta, lisansi yari ikenewe yatanzwe na M. Rwabukumba na Nzirorera ndetse bivugwa ko yatwawe na Ngeze Hassan ikabikwa mu rugo rwa Rwabukumba. Bageze i Gashora, abasirikare n’Interahamwe bafatanyije n’Interahamwe zo mu gace n’abaturage, bagabye igitero ku miryango y’Abatutsi yari ituye aho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kuva ubwo ubwicanyi bukwira hose.”

Iyi nyandiko igaragaza uburyo inzego zimwe za zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zitanga imodoka zatwaye abicanyi, gutanga lisansi no gucumbikira abagizi ba nabi muri hoteli nziza.

Iti “Abagizi ba nabi bahawe aho kuba heza cyane. Ngeze Hassan, Umwanditsi Mukuru wa Kangura wagize uruhare mu byabereye mu Bugesera yaje kundeba muri hoteli.”

Dr. Bizimana yashimangiye ko “Ngeze Hassan , uwo Filip Reyntjens yashatse gukorana na we nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi amushishikariza ko bafatanya ngo bashinje ibyaha RPF, ni umunyabyaha ruharwa kuko uruhare rwe uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside rwagaragaye cyane kuva mu 1990.”

Hassan Ngeze yavutse ku wa 25 Ukuboza 1957 avukira mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.

Hassan azwiho kubiba amacakubiri abicishije mu kinyamakuru Kangura, yashinze mu 1990. Uyu mugabo kandi azwiho kuba yarakoze mu kigo cy’igihugu cyari gishinzwe imodoka zitwara abagenzi cya ONATRACOM.

Hassan azwiho kuba ari we wanditse amategeko 10 y’Abahutu mu Kuboza 1990, akaba yarabibaga urwango hagati y’Abahutu bagombaga kwanga Abatutsi.

Kangura, ikinyamakuru Ngeze Hassan yari abereye umuyobozi mukuru, cyaterwaga inkunga ikomeye n’ishyaka rya MRND rya Perezida Habyarimana.

Mu 1993, Ngeze Hassan yagize imigabane kuri Televisiyo ya RTLM, na yo yari ihuje ingengabitekerezo na Kangura.
Muri Jenoside, Ngeze Hassan yagiye atanga aha kuri RTLM amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa, cyane cyane akaba yaratangaga ayo muri Perefegitura ya Gisenyi yakomokagamo. Aya mazina yayavugaga ku mugaragaro kuri RTLM.

Muri Kamena 1994 Ngeze yaje guhungira i Mombasa muri Kenya, mu 2003 aza gufungwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, aburanishwa mu 2007. Rwabanje kumuhamya ibyaha rumuhanisha gufungwa burundu ariko mu bujurire bwaburanishijwe n’umucamanza Theodor Meron, ahanishwa gufungwa imyaka 35.

Iperereza ryagaragaje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n'abasirikare bategetswe na Bagosora

Special pages