Ni umuhango watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 6 ukwakira 2025, bikozwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa ULK, Prof. Nyirishema Jean Marie Vianney, nk’uko bitegenwa n’itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abarimo uwashinze akaba na President wa ULK na UPI, Prof. Rwigamba Balinda, Umuyobozi w’icyubahiro wa ULK na UPI, Prof. Kayishema Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa ULK, Dr. Cyprien Sikubwabo, Umuyobozi Mukuru wa UPI, Eng. Musabyimana Jean Pierre, Daniel Balinda, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri UPI n’abandi bayobozi batandukanye.

Mw’ijambo rye, Prof. Dr. Rwigamba Balinda, yibukije abitabiriye uwo muhango, amahame n’indangagaciro zijyanye n’icyerekezo cya ULK na UPI mu guteza imbere ubumenyi bufite ireme, kugira ngo abazizemo babe intangarugero kandi bagirire akamaro ibihugu byabo, dore ko ULK/UPI zitarerera u Rwanda gusa, kuko zigwamo n’abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 30 hirya no hino muri Africa no hanze yayo.

Kuri uyu munsi kandi ULK yakiriye abarimu 25 bashya, barimo Abanyarwanda barindwi, abanya-Nigeria 12, abanya-Kenya bane n’ababiri bavuye muri Uganda. Mu rwego rwo gukomeza kujyanisha icyerekezo cya kaminuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Muri uyu mwaka w’amashuri 2025/2026 hongeye gutangarizwa abitabiriye uyu muhango ko mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya ULK Polytechnic Institute hatangiye gutangwa amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0), mu ikoranabuhanga ibizwi nka BTEC (Bachelor of technology), akaba arinaryo shuri ryonyine muyigenga mu Rwanda ritanga izi mpamyabumenyi no mu mashami atandukanye no muri ULK ndetse haratangijwe izindi Porogaramu nshya z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) zigera kuri zirindwi.

Umuyobozi wa ULK, Dr. Cyprien Sikubwabo, yashimiye abanyeshuri bashya bahisemo ULK mw’izina ry’ubuyobozi, abizeza ubufatanye mu myigire yabo.

Yagize ati “Murakaza neza muri ULK, kandi twiteguye kubafasha mu kwiga kuko dufite abarimu b’inararibonye n’ibikorwa remezo bihagije. Ari nako tubasaba kwiga mushyizeho umwete, bityo muzabashe guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Umuyobozi Mukuru wa UPI, Eng. Musabyimana Jean Pierre, yakiriye anashima by’umwihariko abanyeshuri n’abarimu, cyane cyane uburyo bafatanya kugira ngo ubumenyi butangwa bube ingirakamaro, anakomoza ku mapanuro bahawe.

Yagize ati “Nk’umubyeyi iyo umwaka utangiye uba ukwiye gutanga impanuro ku bana bawe, natwe abanyeshuri bacu tuba dukwiye kuzibaha, kugira ngo bakarishye ubwenge ndetse bazabe intangarugero ku isoko ry’umurimo.”

Si ibyo gusa kaminuza ya ULK imaze imyaka 29 itanga uburezi ndetse n’uburere mboneragihugu yashimiye Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cyayo gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) ku mikoranire myiza bagirana.

ULK na UPI byakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka w’amashuri wa 2025_2026
ULK na UPI byakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka w’amashuri wa 2025_2026
Prof. Dr Rwigamba Balinda, yibukije abatabiriye uwo muhango, amahame n’indangagaciro zijyanye n’icyerekezo cya ULK na UPI mu guteza imbere ubumenyi bufite ireme
Prof. Dr Rwigamba Balinda, yibukije abatabiriye uwo muhango, amahame n’indangagaciro zijyanye n’icyerekezo cya ULK na UPI mu guteza imbere ubumenyi bufite ireme
Umuyobozi wa ULK Dr. Cyprien Sikubwabo yashimiye abanyeshuri bashya barenga 700 bahisemo ULK
Umuyobozi wa ULK Dr. Cyprien Sikubwabo yashimiye abanyeshuri bashya barenga 700 bahisemo ULK
Umuyobozi Mukuru wa UPI, Eng Musabyimana Jean Pierre, yakiriye anashima by’umwihariko abanyeshuri n’abarimu, cyane cyane uburyo bafatanya kugira ngo ubumenyi butangwa bube ingirakamaro
Umuyobozi Mukuru wa UPI, Eng Musabyimana Jean Pierre, yakiriye anashima by’umwihariko abanyeshuri n’abarimu, cyane cyane uburyo bafatanya kugira ngo ubumenyi butangwa bube ingirakamaro
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye muri ULK na UPI
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye muri ULK na UPI
Abanyeshuri bari babukereye, mu muhango wo gutangira umwaka w'amashuri wa 2026/2026
Abanyeshuri bari babukereye, mu muhango wo gutangira umwaka w'amashuri wa 2026/2026