00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Ingabire Victoire yirengagije amabi ya nyina, asaba Amerika kumufunguza

Umuhungu wa Ingabire Victoire witwa Rémy Amahirwa yongeye kujijisha no kubeshya amahanga, agaragaza ko nyina arengana asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo arekurwe.

Ku wa 20 Kamena 2025 ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko Ingabire Victoire yatawe muri yombi, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Icyakora umuhungu w’uyu mugore ntiyumva impamvu nyina afunzwe ari na yo yatumye yandikira ibaruwa abo muri Amerika abasaba ko bategeka u Rwanda kutamuryoza ibyo akurikiranyweho.

Ifungwa rya Ingabire ryaje rikurikiye ibikorwa byo kugambirira ubugizi bwa nabi binyuze mu mahugurwa yahawe abayoboke b’ishyaka rye. Ni amahugurwa yigiwemo uburyo bwakoreshwa mu guhangana na leta.

Burimo ‘Mobilization and Persuasion’, imyigaragambyo yo guhangana na leta, “Non cooperation tactic” ishingiye ku kutumvira gahunda za leta zose, “Dilemma” ngo igamije gushyira leta mu gihirahiro n’ibindi.

Abazi imyigaragambyo bazi n’ibibi byayo. Abanyarwanda ntibumva uburyo ushaka kubayobora yabashishikariza gutwikira amapine mu mihanda, gusenya ibikorwaremezo, mbese gusubizwa mu icuraburindi bavuyemo.

Aho kugaruka kuri izi nzira enye we n’abambari ba nyina bisungaga mu gukuraho ubutegetsi, Amahirwa yavuze ko nyina afunzwe ku mpamvu za politiki.

Yagaragaje ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Amerika ibereye umuhuza, atazagerwaho bitewe n’impamvu ashinja u Rwanda.

Zirimo ubuyobozi yise nkene, ubutabera ngo butanoze, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, guheza bamwe mu by’ubukungu n’ibindi.

Uyu musore yatangaje ko ngo nyina yatawe muri yombi nyuma y’uko anyujije ibitekerezo bye muri Al Jazeera, ibintu bidahuye n’ukuri.

Muri icyo gitekerezo, uyu mugore yashimangiye raporo zidafututse zishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, wumva atitaye ku mpamvu muzi uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bahohoterwa bakicwa umunsi ku wundi, urwanira.

Icyo gihe yavugaga ko ngo u Rwanda rukwiriye kuganira n’abatavuga rumwe na rwo, impunzi ‘abandi, yiyibagije ko n’ukivuka azi neza ko “ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’impunzi ziri muri RDC,” bigamije kuvugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR na cyane ko ari wo uhakorera.

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ibindi

Yirengagije ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yarangiye ku wa 31 Ukuboza 2017, ko abo yita impunzi ari abajenosideri bahunze ubutabera, bakisuganya ngo bazagaruke guhirika ubuyobozi buriho no kumaraho burundu Abatutsi mu Rwanda.

Uyu muhungu yagaragaje ko ibyaha nyina akurikiranyweho nta shingiro bifite ahubwo ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Yabuzwa n’iki ko nyina akatirwa imyaka 15 akababarirwa irindwi hitezwe ko afite umutima umenetse, ahubwo ya ngeso yarabye ikongera ikazanzamuka, umuteguro wo gukuraho ubuyobozi bwamubabariye akawukaza cyane.

Amahirwa yavuze ko kuva nyina yafungwa yangiwe guhura n’abo mu muryango we ndetse n’abanyamategeko mpuzamahanga be.

Yongeye kwitsa ku by’uko Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ngo rwanze kwemerera umwunganira mu mategeko wo muri Kenya.

Uyu munyamategeko uyu avuga, ni Emily Kwamboka Osiemo, asanzwe abarizwa mu Rugaga rw’Abavoka muri Kenya. Icyakora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwanze ko aza gukorera mu gihugu ku mpamvu Umuyobozi Mukuru warwo, Me Nkundabarashi Moïse yasobanuye.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Me Nkundabarashi yagaragaje ko mu mategeko imikorere y’abavoka ku Isi, habamo icyo bita ihame rya magirirane [réciprocité] kugira ngo wemererwe gukorera mu kindi gihugu ni uko icyo gihugu na cyo kiba cyemerera abavoka b’icyo gihugu gukorera mu cyanyu.

Me Nkundabarashi yavuze ko atari ko bimeze kuri Kenya, kuko yo itemerera abavoka bo mu Rwanda gukorerayo, bityo ko ukurikije iryo hame rya magirirane n’u Rwanda ubu rwahisemo kutemerera abavoka bo muri Kenya gukorera mu Rwanda.

Mu mvugo zivuguruzanya, uyu muhungu wa Ingabire Victoire yavuze ko nyina abayeho nabi kandi atemererwa gufunganwa n’abandi bagororwa.

Ku rundi ruhande akavuga ko u Rwanda rutemerera abo mu muryango we guhura na nyina. Ukibaza uko yamenye ko afungiwe aha wenyine kandi atabasha kuvugana na we bikakuyobera.

Amahirwa yibukije ko Ingabire Victoire ukunze kunyuzwamo imigambi y’abashaka kongera guhekura u Rwanda, bakarugeza hanyuma y’aho rwageze mu 1994, atari ubwa mbere yari afunzwe.

Yagarutse ku buryo ngo nyuma y’iminsi mike ubwo yari ageze mu Rwanda mu 2010, yahise afungwa ndetse agakatirwa imyaka 15 muri gereza.

Icyakora ntiyavuze ko nyina yahamijwe kugambanira igihugu ugamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ntiyibukije amahanga asaba gushyira igitutu ku Rwanda ko ubwo nyina yakandagizaga ikirenge mu Rwanda, akagera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, muri Kamena 2010, yahise abaza aho imibiri y’Abahutu iri kuko ngo yabonaga iy’Abatutsi gusa, imvugo yari yuzuye urwango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingabire Victoire yasabiwe n'umuhungu we gufunguzwa na Amerika

Mu buryo bwo kudashima, Amahirwa yagaragaje ko nyuma yo gufungwa kwa nyina, imyaka 15 yamazemo umunani ubundi ababarirwa n’Umukuru w’Igihugu, ibintu wabonaga mu nyandiko ye ntacyo bivuze ahubwo ngo ko yangiwe kujya gusura abana be, abuzukuru n’umugabo we urembye cyane.

Nyamara ubanza na nyir’ubwite atarajwe ishinga n’uwo mugabo we urwaye ahubwo ikimubabaje ari ukwifashisha umutungo mu by’ubwenge bw’abo muri Serbia ngo ashyire mu bikorwa ‘Operation Shirubwoba Udahungetwa Ugahungeta, Serwakira, Sondage’ n’indi migambi, yose igamije guteza imvururu no kugirira nabi Abanyarwanda ahora yifuza kuyobora.

Uyu mugabo yavuze ko umwana we w’imyaka 10 ngo uba muri Amerika ahora abaza igihe nyirakuru azagira kubasura. Mbese kuri we nyina n’iyo yakora ibyaha agahishyi mu Rwanda atagomba kubiryozwa kuko ari ndakorwaho ahubwo agomba guhembwa kujya gusura abana be.

Icyakora ubanza agahwa kari ku wundi gahandurika, uburyo uyu muhungu ashishikajwe n’uko umwana we yajya gusurwa na nyirakuru, ariko ntaburire nyina iyo ajya gutera inkunga ibikorwa bya FDLR iza gutera u Rwanda ibitero bigasiga bihekuye imbaga. Kuri we nyina agomba kwica abandi, agahembwa kujya gusura abo yasize ibwotamasimbi.

Ni byo nta ko bisa guhura na nyogokuru wawe ariko n’abakinwe ku mu byimba mu 2010 ubwo uyu mugore wifuzaga kuyobora Abanyarwanda yageraga i Kigali, ni abantu kandi na bo bakwiriye ubutabera.

Mu marangamutima ye no gusigiriza ibyaha bya nyina, Amahirwa yakomeje ati “Niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ikwiriye gutangira gukoresha ububasha bwayo mu gusaba u Rwanda gukora amavugurura, bwa mbere igategeka u Rwanda kurekura mama nta mananiza n’abandi bafunzwe ku mpamvu za politiki.”

Yiyibagije ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, gifite inzego harimo n’iz’ubutabera zigenga zigomba kuryoza buri wese ibyaha akurikiranyweho nta kurobanura.

Uyu mugore asabira gufungurwa uretse ibyo guhuza abantu mu matsinda bagamije gutegura imyigaragambyo n’ubundi bugizi bwa nabi, ni na we wigeze kuvuga ati “Ntewe ishema n’ibikorwa bya Wazalendo.”

Uyu ni umutwe wakomeje kugira uruhare mu bwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, kugeza n’aho babagwa, inyama zabo zikotswa bakaribwa ku mugaragaro, abandi bagatwikirwa, bakameneshwa n’ibindi, nyamara ibyo bikorwa byabo bigayitse bikamutera ishema, ari na yo mpamvu yari asigaye akora ubutaruhuka ngo no mu Rwanda abigaragaze.

Amahirwa yayobeje amahanga, ananirwa kwibutsa uburyo nyina wizerera mu gukora politiki binyuze mu kubuza igihugu umudendezo, yakunze gutera inkunga FDLR igahungabanya u Rwanda aha na hariya, inzirakarengane na n’ubu zikaba zitarabona ubutabera.

Amahirwa yatanze ingero ngo z’imiryango mpuzamahanga zemejwe ko nyina afungiwe ibitekerezo bye. Ariko yiyibagije ko iyo miryango ari yo ikoresha nyina umunsi ku wundi ngo irebe uko yasubiza u Rwanda mu bihe by’umwijima rwavuyemo.

Ingabire Victoire kwihishira byaranze agaragaza ko ibyo Wazalendo iri gukora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari iby’ubutwari

Special pages