Yabigarutseho ku wa 12 Mata 2026 ubwo mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali bibukaga ku nshuro ya 32 Abatutsi barenga 23.000 biciwe muri uwo Murenge n’igice cya Kibagabaga.
Ni igikorwa cyabereye i Remera mu Kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus ndetse na ho hiciwe abihayimana 17 barimo abapadiri n’ababikira bishwe n’abasirikare babarasiye mu cyumba kimwe.
Visi Meya Urujeni yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bijyana no kwibuka ubugwari bw’imiryango mpuzamahanga ivuga ko ishinzwe kurengera ikiremwamuntu by’umwihariko Loni n’ingabo zayo zari mu Rwanda.
Ati “Ingabo zitwaga ko zaje kurinda amahoro ariko aho zari zikambitse henshi abazihungiyeho zarabatereranye zirigendera zihungisha abazungu n’imbwa zabo. Zasohotse zibisikana n’ibitero byari bije kurimbura Abatutsi.”
Urujeni yagaragaje ko Abanyarwanda babashije kubirenga barakomera bahanga amaso iterambere ariko kwibuka Jenoside ari inshingano izahoraho kugira ngo amateka atazisubiramo.
Ati “Kwibuka ni inshingano tugomba abacu, ni icyubahiro n’agaciro dufite kubasubiza nyuma y’uko babyambuwe n’ababavukije ubuzima. Ni n’ikiraro kitujyana mu gusubira mu mateka yacu tukayakuramo amasomo no kwiyemeza guhagurukira kurwanira ubumwe n’ubudaheranwa”.
Karera Denis uri mu bashoramari bakomeye mu Rwanda ariko wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigisha isomo rikomeye Abanyarwanda ryo kuba umwe kuko igihe bwasenyukaga ari bwo amateka mabi yatangiye kwihembera.
Ati “Abakoze Jenoside babashije kugera ku mugambi wabo neza kuko baduciyemo ibice kandi twari hamwe. Igihe bashoboye kuducamo ibice ni bwo bashoboye kudutanya. Ubu rero tugomba kongera gufatanya tukaba umwe ariko ntibivuze ko abantu tutagira ibyo dutandukaniyeho kuko Imana yaturemye mu buryo butandukanye.”
Aho Karera yatanze urugero kuri Kiliziya Gatolika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uburyo ari ibihangange ku rwego rw’Isi nyamara na bo bagira byinshi batumvikanaho ariko bakabikemura mu bumwe badatanye mu mitwe ubuzima bugakomeza.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Remera, Karamba Emmanuel yavuze ko muri uwo murenge Jenoside ikimara guhagarikwa nta n’umwe mu barokotse wabonaga icyerekezo cy’ubuzima buzakurikiraho ariko ko uyu munsi bishimira ko babonye amacumbi n’ibindi bikenewe mu mibereho bongera kwiyubaka.
Umurerwa Joselyne wari ufite imyaka 14 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi watanze ubuhamya, yavuze ko mu bana batandatu bavukanaga harokotsemo batatu ariko na bwo banyuze mu ngorane nyinshi cyane.
Yishimiye cyane ubuyobozi bw’Igihugu bwitaye ku Banyarwanda bose ku buryo ubu babanye neza.
Ati “Ubu twariyubatse dufite n’amashami yadushibutseho ntitukiri mu bwigunge cyangwa mu bwoba ngo turapfuye ubu turatekanye. Dushimira Perezida wa Repubulika wabashije kongera guhuza imitima kuko twumvaga Abahutu n’Abatutsi tutazongera guhura ariko uyu munsi turasangira tugasabana ndetse ababyeyi bacu babashije kongera gushyingirana.”












Ibitekerezo 0