00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Nduhungirehe abwirwa ko Abanyarwanda bakwiye kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko hari abantu ku Isi batumva akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bumva ko ari ibintu byabaye bikarangira, ubuzima bukwiye gukomeza.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa n’umuryango w’urubyiruko uzwi nka ‘Our Past Initiative’. Kiba buri mwaka ku wa 9 Mata.

Nduhungirehe yabwiye urubyiruko ko kwibuka hari ababyumva nk’inzika kuko bumva ko Jenoside ari ibintu byabaye bikarangira bidakwiye guhora byibukwa.

Ati “Kwibuka ni ibintu bya ngombwa kuko hose ku Isi ntabwo ari ko babyumva. Hari abumva ko tugomba kwibagirwa tugakomeza ubuzima. Njye rwose hari ababimbwiye bati ariko rwose Abanyarwanda murakabya mwagakwiye kwibagirwa ubuzima bugakomeza.”

Yakomeje avuga ko “ariko ntibishoboka kubera uburemere bw’icyaha cyakorewe muri iki gihugu. Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abantu barenga miliyoni ku baturage barengagaho gato miliyoni zirindwi n’igice, mu munsi 100 gusa. Rero ni icyaha cy’indengakamere ku buryo tugomba gukomeza kwibuka ubiziraherezo.”

Nduhungirehe yagarutse ku mateka y’u Rwanda uhereye mbere y’ubukoloni, uko ibyiciro by’ubudehe bya Hutu, Tutsi na Twa, byahinduwe ubwoko, uruhare rw’Ababiligi mu kwigisha no kwimakaza ingengabitekerezo na politiki y’amacakubiri.

Yagaragaje uko iyo politiki yakomejwe n’abari abayobozi b’u Rwanda uhereye kuri Grégoire Kayibanda kugeza kuri Juvénal Habyarimana, ndetse n’uko yaje gukomera ikigishwa abantu bose uhereye ku bana batangiye kumenya ubwenge mu mashuri.

Ati “Mu isomo ry’amateka nta mwana washoboraga guhaguruka mu Batutsi. Murabizi bya bindi byo mu mateka ngo ba Kanjogera ngo yahagarukaga ashinze icumu rye mu ruhinja rw’Umuhutu. Ibyo bakabyigisha barangiza bakababaza ngo Abahutu nibahagaruke. Bagahagurukira rimwe, ariko abarimu bo babaga babazi n’ababyeyi babo bati wowe papa wawe ndamuzi icara.”

Yasobanuye ko ibyo ari byo byatumye Jenoside igira ubukana nk’ubwo yagize kuko Abanyarwanda bari barigishijwe urwango imyaka irenga 30.

Ati “Jenoside yarateguwe ariko iyo inategurwa Abanyarwanda batarigishijwe urwango imyaka irenga 30, ntabwo yari kugira ubukana nk’ubwo yagize. Wa mwana wigishijwe ko mugenzi we ari mubi, kumubwira kumwica byabaga ari nk’ikintu cyo gukunda igihugu mbese nko kwikiza umwanzi.”

Yagaragaje ko n’uburyo yakozwe iyo abantu baba batarigishijwe ingengabitekerezo Abatutsi barenga miliyoni batari kuhasiga ubuzima.

Ati “Jenoside ntabwo yakozwe n’interahamwe gusa nk’uko hari aho bigenda bivugwa, cyangwa ingabo za Habyarimana gusa. Iyo ikorwa n’Interahamwe gusa hari abantu benshi bari kurokoka. Ariko si ko byagenze, yakozwe n’abaturanyi n’abandi nk’uko twabyumvise mu buhamya guhunga byari bigoye.”

Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwatangiye urugamba rwo kwiyubaka, kunga Abanyarwanda no guharanira ubumwe bwabo.

Ibyo kugira ngo bigerweho hakozwe byinshi birimo gahunda zo gusana imitima gushyiraho komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge no kuryoza abakoze Jenoside ibyaha bakoze aho abaturage ari bo babigizemo uruhare binyuze muri gahunda ya Gacaca.

Ku rundi ruhande ariko ibihugu by’amahanga byasaga n’ibitumva neza ibyabaye mu Rwanda kandi ibyinshi bikabikora nkana kuko bitashaka kwemera ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko byagoye u Rwanda kumvisha ibihugu by’amahanga ko mu Rwanda habereye Jenoside yakorewe Abatutsi, atari jenoside yakorewe mu Rwanda cyangwa Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Tumaze imyaka 32 twibuka, tunazi neza icyaha abo cyakorewe, byagiye bigaragazwa no mu buhamya ndetse n’imikino yakinwe, ariko mu mahanga byaratugoye ngo byemezwe nk’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“N’uyu munsi tariki ya 7 Mata, Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi burya wemejwe mu kwezi Mata kwa 2020. Ni kuvuga imyaka 26 nyuma y’uko icyaha gikozwe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Agaragaza ko impamvu nyamukuru yatindije kwemezwa uyu munsi nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko ibihugu bikomeye mu Muryango w’Abibumbye bitemeraga ndetse bitashakaga ko yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Wasangaga Abanyarwanda ari bo binginga. Bakinginga amahanga ko yemera icyaha cyabakorewe. Uko ni ko byagenze, nanjye mu 2014 ubwo nari nkiri umudipolomate i New York, twaraye amajoro twinginga ibihugu by’ibigugu ko byemera amateka yacu. Kandi n’ibyo bihugu akenshi bitaratabaye cyangwa se byaragize n’uruhare muri icyo cyaha.”

Inama ku rubyiruko

Nduhungirehe yaragaje ko ubu ikibazo gihangayikishije ari gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Yatanze urugero ku ihuriro rya Jambo ASBL rigizwe n’abana bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko iri huriro ryitwaza ko bazira kuba baturuka ku babyeyi b’abanyabyaha ndetse bakavuga ko Jenoside itateguwe ahubwo ibyabaye ari uburakari Abahutu bagize batewe n’uko Abatutsi babiciye Perezida wabo ari we Habyarimana.

Yasabye urubyiruko guhagurukira kurwanya abo bantu, kwihugura ku mateka, kwigishanya amateka ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda, ubworoherane, kumva ko Abanyarwanda turi bamwe tugomba kubishyira imbere, ndetse n’urwo rubyiruko rwo hanze rugifite ingengabitekerezo ya Jenoside tukababwira tuti musigeho ibyo mwakoze cyangwa ibyo ba so bakoze ntabwo bizongera kubaho ukundi mu Rwanda. Ibyo bintu tubyumve kandi tubifate nk’inshingano.”

Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi 10, aho rwateraniye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruri mu Karere ka Kicukiro.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Special pages