00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Tanzania yahize abandi mu irushanwa ABH, Umunyarwanda yegukana ibihumbi 100 $

Umunya-Tanzania, Diana Orembe, yahize abandi mu irushanwa ryitwa Africa’s Business Heroes, ABH, atsindira ibihumbi 300 $ (arenga miliyoni 435 Frw), mu gihe Umunyarwanda wari uririmo yacyuye ibihumbi 100 $ (arenga miliyoni 145Frw).

Ni irushanwa ryasojwe ku wa 13 Ukoboza 2025. Ryabaye ku nshuro ya karindwi, mu Rwanda rikaba rihabereye ku nshuro ya gatatu.

Iri rushanwa ryatangijwe na Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthropy byo mu Bushinwa, rihemba abacuruzi na ba rwiyemezamirimo batandukanye bafite imishinga myiza muri Afurika, aho abatsinze bagabana miliyoni 1,5$ (arenga miliyari 1,9Frw).

Uwa mbere atwara ibihumbi 300$, uwa kabiri agatwara ibihumbi 250$ mu gihe umushinga uza ku mwanya wa gatatu utwara ibihumbi 150$.

Diana Orembe wabaye uwa mbere afite umushinga wo gukora ibiryo by’amafi n’ifumbire y’imborera mu myanda ikomoka ku biribwa, aho akusanya imyanda ituruka mu ngo ndetse n’amasoko akayitunganya ikavamo ibiryo by’amafi hanyuma umwanda uturuka ku mafi ukavangwa n’ibindi byasigaye mu gukora ibiryo by’amafi bigakorwamo ifumbire.

Ibi yabikoze mu rwego rwo kugabanya ibiryo by’amafi bitumizwa hanze, kugabanya ibiryo byangirika no kugabanya ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda.

Umushinga wegukanye umwanya wa kabiri ni uwa Abraham Mbuthia wo muri Kenya wakoze ikoranabuhanga rifasha abacuruzi kubika amakuru ajyanye n’imari ndetse n’ibyo bacuruza, bareka gukoresha ibitabo ndetse bakirinda ibihombo bya hato na hato biterwa no kwibeshya imibare mu bitabo.

Umushinga wa gatatu ni uwa Adriaan Kruger wo muri Afurika y’Epfo wakoze ikoranabuhanga ribika amakuru ajyanye n’ubushakashatsi bwakoze mu buvuzi ndetse rigafasha abashakashatsi cyane cyane abo muri Afurika kubona amakuru ku bushakashatsi bari gukora ndetse n’ibisabwa ngo ubushakashatsi bwabo bube bwuzuye.

Imishinga irindwi isigaye yose itwara ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 145Frw) kuri buri mushinga, hanyuma andi ibihumbi 100$ asigaye agashyirwa mu bikorwa by’amahugurwa agamije kuyiteza imbere.

Aya marushanwa yari yitabiriwe n’abagera ku bihumbi 32 baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, aho muri bo ari ho hasigara 10 bahatana mu cyiciro cyanyuma.

Diane Mukasahaha ni we Munyarwanda rukumbi wageze mu cyiciro cya nyuma, aho yacyuye ibihumbi 100$ akesha uruganda rwe rwa DIKAM rukora imyenda cyane cyane impuzankano.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Jack Ma washinze Alibaba Group, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, n’abandi.

Diana Orembe wahize abandi mu irushanwa Africa Business Heroes yatsindiye ibihumbi 300$
Umunyakenya Abraham Mbuthia ni we wegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa ya Africa's Business heroes
Adriaan Kruger wo muri Afurika y'Epfo ni we wegukanye umwanya wa gatatu mu marushanwa ya Africa's Business Heroes
Unyarwanda wageze mu cyiciro cya nyuma cya Africa Business Hereos ni Diane Mukasahaha ufite uruganda rukora imyenda
Ba rwoyemezamirimo 10 bafite imishinga myiza bahembewe i Kigali

Special pages