00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamerika yavuze ku mvano yo gukorera Vodka mu birayi i Musanze

Kari Vodka ni ubwoko bw’ikinyobwa gisembuye cyo mu bwoko bwa Vodka gikorerwa mu Rwanda mu karere ka Musanze.

Vodka ni inzoga akenshi iba irimo igipimo cya alcohol cya 40%. Ntabwo iryohera cyangwa se ngo igire impumuro runaka. Akenshi abantu bayinywera aho cyangwa bakayivanga n’imitobe. Ikorwa mu binyampeke cyangwa se mu binyamafufu nk’ibirayi.

Izina ryaro, Vodka rikomoka kuri Voda bisobanuye amazi. Yahawe izina Vodka kuko akenshi iba isa nk’amazi. Mu Rwanda hasigaye hakorerwa Vodka harimo na Kari ikorwa mu birayi by’i Musanze.

Ni ikinyobwa gikorwa n’uruganda rw’Umunyamerika Karen Sherman, wakoraga mu Rwanda mu 2013 mu mushinga ufasha abagore bavuye mu bihe by’intambara gusubira mu buzima busanzwe, Women for Women International.

Uyu mugore asobanura nyuma yo gukorera mu Rwanda yasubiye iwabo gusa uburyo yabonye abagore biteje imbere mu bijyanye no gutanga serivisi na gahunda yo guteza imbere ibikorwa mu Rwanda, yumvise agize ishyaka ryo kugaruka gukorera mu Rwanda ariko aje kwikorera.

Ati “Namaze imyaka nigisha abagore ibijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi, numvaga igihe kigeze ngo nshyire mu bikorwa ibyo nigishaga. Nari ndambiwe gukorera abantu numvaga nshaka gukora ubucuruzi bwanjye.”

Uyu mugore yasobanuye ko ubwo yasuraga i Musanze ari bwo yabonye ko hari icyuho mu binyobwa byo mu Rwanda kuko yabonye ibyinshi bitangwa ari ibikorerwa hanze ahitamo gukora inzoga noneho ikorewe mu Rwanda kandi ikoreshejwe ibihingwa biboneka mu Rwanda.

Ati “Nashakaga gukora vodka nk’uko ibihugu izwimo biyikora birimo u Burusiya, Ukraine, Pologne n’ahandi icyo ni cyo cyari icyerecyezo cyanjye.”

Iyi nzoga yengwa mu musaruro w’i Burayi wari usanzwe upfushwa ubusa mu Karere ka Musanze, waterwaga ahanini n’ibirayi byeze ari bito cyane ku buryo bibura abaguzi.

Ibi birayi biba byasagutse bigurwa n’uru ruganda.

Sherman asobanura ko u Rwanda ryari isoko ryiza ryo gushyiraho iki kinyobwa kubera ko ari igihugu kiri kwihuta mu iterambere cyane cyane mu rwego rw’ubukerarugendo.

Mu 2025 iki kinyobwa cyahawe umudali wa zahabu mu nzoga za vodka nziza za 2025 ibyo sherman agaragaza ko byamutunguye.

Ati “Nkunda iyo abantu bambwiye ko batari bazi vodka ikoze mu birayi kuko nibura 3% bya Vodka ku Isi ari zo zikorwa mu birayi.”

Isoko rya vodka mu Rwanda riracyari rito, kuko nko mu 2025 hateganyijwe ko rizinjiza 213.000$ gusa.

Kari Vodka ni yo vodka ya mbere yakorewe mu Rwanda
Karen Sherman yatangiye gukorera mu Rwanda agamije guteza imbere Made in Rwanda

Special pages